Ese umubyeyi wa Perezida Nkurunziza yapfuye ?

Umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi avuga ko amakuru yakwijwe ku wa gatatu nimugoroba ko umubyeyi (nyina) wa Perezida Pierre Nkurunziza na we yapfuye atari ukuri.

Prosper Ntahorwamiye yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Ararwaye ariko ntabwo yapfuye”. Iby’indwara y’uwo mukecuru avuga ko ari ubuzima bwite bw’umuntu.

Haravugwa amakuru menshi ku rupfu rwa Bwana Nkurunziza, bamwe babihuza n’icyorezo cya coronavirus, itangazo rivuga urupfu rwe rivuga ko yishwe no “guhagarara k’umutima”.

Nta rwego rw’ubuvuzi cyangwa abaganga baremeza ibitandukanye n’ibi.

Gusimburana k’ubutegetsi nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Bwana Nkurunziza kwateye kwibaza igikurikiraho kuko hari umukuru w’igihugu watowe ndetse n’icyo itegeko nshinga riteganya.

Hari amakuru avuga ko ubwo hari umukuru w’igihugu watowe ari we ushobora guhita arahizwa kuko yamaze kwemezwa bya burundu, bityo ntihabanze kujyaho umukuru w’igihugu w’inzibacyuho nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga.

Kuri iki, Bwana Ntahorwamiye yagize ati: “Inzego zirabanza kubaza urukiko rurengera itegeko nshinga, aho biga (bihweza) ibijyanye no kubura k’ubutegetsi, bifite iminsi bifata, hariho inzira zigomba gukurikizwa”.

Uyu munsi ku wa kane, hateganyijwe inama y’abaminisitiri mu Burundi bivugwa ko yiga kuri ibi bihe igihugu kirimo nyuma yo gupfusha umukuru w’igihugu.

@igicumbinews.co.rw