Espoir FC yahagaritse guhemba abakinnyi n’abandi bakozi bayo
Bitewe n’icyorezo cya COVID19,cyatumye imikino yose yakinirwaga mu Rwanda ndetse no ku isi hose ihagarara, ingaruka z’iki cyorezo nizo zatumye ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir FC ibarizwa mu karere ka Rusizi, ihagarika amasezerano by’agateganyo yari ifitanye n’abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bakozi b’ikipe.
Nkuko bigaragara mu ibaruwa yanditswe na perezida w’ikipe ya Espoir FC, KAMUZINZI Godefroid yavuze ko bahagaritse amasezerano yabo bijyanye n’ibyo bemeranyijwe.
Yagize ati, “Nshingiye ko umushahara ari ingurane y’akazi kakozwe Kandi ibi bihe turimo akaba ari nta kazi gahari kajyanye no gukorera ikipe ya Espoir FC, nk’uko bikubiye mu masezerano y’akazi”.
Uyu muyobozi yandikiye abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi b’ikipe abamenyesha ko guhera ejo hashize tariki ya 15 Mata 2020, amasezerano bagiranye n’ikipe ya Espoir FC abaye ahagaritswe by’agateganyo kugeza igihe ibikorwa bijyanye n’ikipe bizasubukurirwa”.
Espoir FC ibaye ikipe ya kabiri muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ihagariste abakozi bayo bikamenyekana nyuma y’ikipe ya Musanze FC.
Ni mu gihe muri Rayon Sports isanzwe igira abafana benshi naho havugwamo ubukene ndetse no kudahemba abakinnyi.Amwe mu makuru agera kuri Igicumbi News avuga ko hari abakinnyi bivumbuye bakava k’urubuga bahuriraho rwa whatsapp kubera kudahembwa barimo Ally Niyonzima wari utarayimaramo umwaka.
Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Saadate aherutse kwandika kuri Twitter asaba Leta inkunga kubera igihombo batewe no kuba batarimo gukina.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA) riherutse kwakira inkunga y’amafaranga asaga Miliyoni 500 Frw yo guhangana n’ingaruka zatewe na COVID-19 ,yari avuye mu Impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ntiharamenyakana niba amakipe azabona kuri aya mafaranga.
Abakurikarinira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda bavuga ko amakipe menshi yugarijwe n’ubukene muri ibi bihe nubwo hari ayahisemo kunuma nanahembe abakinnyi kuko amenshi yayakuraga ku kibuga,mu bafana,mu bigo byayateraga inkunga na byo byafunze ndetse n’uturere.
DUKUNDANE Ildephonse/Igicumbi News