Ethiopia yohereje icyogajuru cyayo cya mbere mu isanzure

Icyogajuru cyiswe ETRSS-1 cya Ethiopia cyazamutse mu isanzure kuri uyu wa gatanu tariki 30 ukuboza 2019 ku isaha ya saa 05:21 za mu gitondo gihagurukiye mu Bushinwa.

Minisitiri w’intebe wungirije wa Ethiopia Demeke Mekonnen na Hailemariam Desalegn wahoze ari minisitiri w’intebe n’abandi baminisitiri bari bagiye aho iki cyogajuru cyahagurukiye.

BBC ivuga ko Intego ya mbere y’iki cyogajuru ni ugukurikirana ibijyanye n’ikirere n’ihindagurika ryacyo kugira ngo gitange amakuru afasha ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kwitegura amapfa n’imitegurire y’imijyi.

Guhagurutsa iki cyogajuru byari biteganyijwe tariki 17 z’uku kwezi ariko byigizwayo iminsi itatu kubera ikirere kitari kimeze neza nk’uko bivugwa n’ikigo gitangaza amakuru Space in Africa.

Iki cyogajuru cyubatswe n’ikigo China Academy of Space Technology (CAST) gifatanyije n’abahanga 21 bo muri Ethiopia bahuguwe ku bufatanye bw’Ubushinwa na Ethiopian Space Science Technology Institute.

Ni umushinga bivugwa ko ufite agaciro ka miliyoni $8 harimo no gushinga station i Addis Ababa iki cyogajuru kizajya giha amakuru. Ingengo y’imari yatanzwe na Ethiopia n’inkunga y’Ubushinwa.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yasuye kiriya kigo cy’iby’isanzure cyo mu Bushinwa kugira ngo arebe aho kubaka iki cyogajuru bigeze.

Kuzamura iki cyogajuru biri mu bizaranga uyu mwaka (2012 kuri kalindari ya Ethiopia) mu myaka y’iki kinyejana.

Ethiopia ifitanye kandi amasezerano n’Ubushinwa yo kubaka icyogajuru kigendanye n’iby’itumanaho n’itangazamakuru mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

ETRSS-1 kibaye icyogajuru cya 41 cya Afurika cyoherejwe mu isanzure, ibindi byoherejwe na Algeria, Angola, Egypt, Ghana, Kenya, Morocco, Nigeria, Rwanda, South Africa na Sudan nk’uko bivugwa na Space in Africa.

kikaba icya gatatu mu karere k’ibiyaga bigari nyuma y’icya Kenya 1KUNS-PF cyoherejwe mu 2018 ku bufatanye n’Ubuyapani n’icy’u Rwanda RWASAT-1 cyoherejwe kuri station mu isanzure mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka ku bufatanye n’Ubuyapani.

@igicumbinews.co.rw