Etoile de l’Est FC yatangaje abakinnyi yasinyishije harimo n’uwavuye muri Brazil

Ikipe ya Etoile de l’Est (Photo:Internet)

Ikipe ya Etoile de l’Est ikunzwe n’abatari bake mu ntara y’Iburasirazuba, by’umwihariko mu karere ka Ngoma, ari naho ibarizwa, nyuma yuko inaniwe gutsindira kujya mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, kuri ubu yihaye intego yo gukosora ibitaragenze neza, kugirango bahe ibyishimo abafana babo.

Umutoza w’iyi kipe Rashid Bakundakabo yabwiye Igicumbi News ko nyuma yo kubura amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere bakoze ibishoboka kugirango bongere guhatana bagere ku ntego zabo. Ati: “Twabonye amahirwe yo kuzamuka ariko ku bw’amahirwe make ntibyaduhira twabonye ahari hari ibibazo tugerageza kwiyubaka ngo dukomeze ikipe maze shampiyona izatangire ikipe imeze neza, kuko ubungubu ikipe ya Etoile de l’Est FC, icyifuzo dufite ni ukongera tukitwara neza kugirango duhe ibyishyimo abatuye intara y’Iburasirazuba byumwihariko abakunzi bacu batuye i Ngoma”.

Yakomeje asaba ubufatanye n’abafana kugirango bagere ku ntego bihaye. Ati: “Kugirango koko tugere ku ntego zacu dukwiye gufatanya n’abakunzi b’ikipe kugirango dukomeze tugendere mu mujyo umwe”.

Yavuze ko kandi mu rwego rwo gukomeza ikipe kugirango itange umusaruro ushimishije basinyishije abakinnyi batandukanye barimo nka Niyitegeka Emmanuel ( Manu) wavuye muri Sorwathe FC, Eto’o wazamukiye muri Academy y’Intare akaba yaravuye muri Mukura VS ndetse na Aguero waturutse muri Kirehe FC hakibongeraho kandi umunya Cameroun Ulrich Baudoudin Nguemdjo waje aturutse muri shampiyona ya Brazil mu ikipe yitwa Esporte Clube Prospera muri Serie B.

Umutoza Rashid utoza ikipe ya Etoile de l’Est yakomeje ashimira ubuyobozi bw’ikipe bukomeza kubaba hafi kandi n’abakunzi b’ikipe bose bayihoza ku mutima.

Kugeza ubu Amani na Ndikukazi bari mu bakinnyi ikipe ya Etoile de l’Eest yasigaranye bafite ubunararirobonye mu guconga ruhago.

Niyonizera Emmanuel Moustapha/Igicumbi News