Facebook irizeza Internet ihendutse muri Afurika

Kompanyi nini mu by’imbuga nkoranyambaga, Facebook Inc., iremeza ko ishoramari ryayo mu gukwirakwiza murandasi (internet) muri Afurika rizafasha ubukungu bwa Afurika kwiyongeraho hafi miliyari $60 kugeza mu 2024.

Raporo yasohowe n’iyi kompanyi yerekana ko gukwiza murandasi henshi kurushaho bizagabanya igiciro cyayo kuri uyu mugabane.

Facebook Inc. ivuga ko ishora imari mu kongera ibigo bibika amakuru (data), insinga zitwara murandasi zica mu nyanja, n’ibikorwa remezo bya murandasi idakoresha imigozi (Wi-Fi) kugira ngo benshi kurushaho batuye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bagere kuri murandasi, maze byongere ubucuruzi bwifashishije ikoranabuhanga n’imirimo.

Ku ngingo zirimo amatora n’ubucuruzi, Facebook Inc. yagiye ishinjwa uruhare mu migambi yo gushakira inyungu mu guhindura ibitekerezo n’ibyo abantu bemera mu buryo butemewe n’amategeko, ibirego iki kigo cyagiye guhakana kenshi.

Facebook Inc. ivuga ko ubu yatangije serivisi za murandasi ya Wi-Fi mu bihugu birindwi bya Afurika, kandi yongereyeho miliyoni enye ku bantu yagezagaho murandasi ya 3G muri Uganda na Nigeria.

Hejuru ya kimwe cya kabiri cy’abaturage bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ntabwo babasha kubona murandasi, hari benshi kandi bakiyibona ibahenze.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Alliance ku giciro cya murandasi, buvuga ko kugeza mu mpera za 2018 muri Afurika 1GB ya data za murandasi igurwa 8% by’umusaruro w’umuntu, ugereranyije na 2,7 % ku migabane yombi ya Amerika na 1,5 % muri Aziya.

Muri Afurika, ikigereranyo kiriho ni uko izindi ‘application’ za Facebook nka Instagram na WhatsApp zikoreshwa ku kigero cya 20% bya internet ikoreshwa.

Iyi kompanyi ivuga ko muri Afurika, abantu miliyoni 139 bayikoresheje nibura ku kwezi mu 2018.

@igicumbinews.co.rw