FERWAFA yafatiye ibihano bikakaye Perezida wa Rayon Sports n’umuvugizi wayo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Gicurasi 2020,Komisiyo y’Imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA,yateranye ifatira ibihano birimo  guhagarika perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Saadate mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu gihe cy’amezi 6 ndetse na Nkurunziza Jean Paul usanzwe ari umuvugizi wayo,ahagarikwa imikino 4.

FERWAFA yatangaje ko Perezida Saadate azatanga n’amande y’ibihumbi 150 naho Nkurunziza we azatanga ibihumbi 50.

Munyakazi ashinjwa kugira imyitwarire mibi atangaza amagambo yuzuyemo kwibasira n’urwango ,amakosa ahanishwa Ingingo ya 58 mu mategeko agenga inyitwarire muri FERWAFA, Ibyaha bavuga ko yakoze we na Nkurunziza nyuma yuko Rayon Sports yikuye mu irushanwa ry’intwali.

N’ibihano aka kanama kavuga ko kabagabanyirije kuko aribwo bwa mbere aba bagabo bakitabye.

Ubundi iyo bakurikiza uko itegeko rivuga Saadate ngo yari guhanishwa kumara umwaka atitabira ibikorwa by’umpira w’amaguru akanacibwa amande y’ibihumbi 500. 

Kuri Nkurunziza we yari guhanishwa kutajya ku mikino 8 n’amande y’ibihumbi 100. 

Nyuma yuko iyi myanzuro isohotse Perezida wa Rayon yahise avuga ko agiye kuyijurira.

Mu butumwa yacishije kuri twitter yagize ati “Muraho mwese,
Imyanzuro ya Komisiyo y’Imyitwarire ya FARWAFA imaze gusohora icyemezo cyayo,impagaritse amezi 6 mu bikorwa by’umupira, icyemezo tukazakijurira kuwa mbere.Mugire Umugoroba mwiza”

Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate arazira amagambo yavuze agira Ferwafa inama yo kwegura kuko abona itagifitiwe icyizere n’abo iyobora

Iyi nama Sadate yayigiriye FERWAFA mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter ubwo ikipe ya Rayon Sports yari imaze kumenyenyeshwa ibihano yafatiwe kubera kutitabira irushanwa ry’Igikombe cy’Ubutwari yari yatumiwemo nk’ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka.

Mu bihano Rayon Sports yari yahawe harimo kumara umwaka wose idategura cyangwa ngo ikine umukino wa gishuti ku butaka bw’u Rwanda,kutitabira irushanwa ry’Igikombe cy’Ubutwari umwaka utaha no gutanga ihazabu y’ibihumbi 300 Frws.

Sadate yanditse icyo gihe ati “Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe nabo uyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni UKWEGURA, ntago wayobora abantu batakubonamo icyizere niyo mpamvu mpamya ko iyi nama ariyo nziza ku buyobozi Bwa FERWAFA”

Tariki ya 24 Mutarama uyu mwaka nibwo Rayon Sports yatangaje ko yikuye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Ubutwari rihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere ritegurwa na Ferwafa ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe(CHENO).

Rayon Sports yatangaje ko yikuye mu irushanwa kubera ko hari ibyo yasabaga Ferwafa guhindura mu mabwiriza y’irushanwa birimo kwemera ko abakinnyi yari yaguze batarabona ibyangombwa bakina iri rushanwa mu gihe Ferwafa yo yasabaga ko abazakina ari abasanzwe bafite ibyangombwa bya FERWAFA.

Rayon Sports yahise isimbuzwa Kiyovu SC mu irushanwa ryaje kwegukanwa na APR FC.

BIZIMANA Desire/Igicumbi News