FERWAFA yasabwe gukemura ikibazo cya Gicumbi FC

Minisiteri ya Siporo yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, gukemura ikibazo cy’amakipe ya Gicumbi FC na Heroes FC, yayimenyesheje ko nta bushobozi afite bwo kwishyura agera kuri miliyoni 50 Frw mu rubanza yari yatanze muri TAS.

Muri Gicurasi nibwo Komite Nyobozi ya FERWAFA yafashe icyemezo cyo gusoza imburagihe Shampiyona ya 2019/20 , Gicumbi FC na Heroes FC zimanurwa mu Cyiciro cya Kabiri.

Aya makipe yombi yari yajuririye iki cyemezo mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (TAS), ariko Me Mulindahabi Olivier wayafashije gukora ikirego, avuga ko yananiwe kwishyura miliyoni 1 Frw y’igarama ngo ikirego cyakirwe.

Ubuyobozi bwa Gicumbi FC bwavuze ko butananiwe kwishyura ayo amafaranga ahubwo bwabwiwe ko kugira ngo urubanza rwose ruburanishwe kugeza rurangiye, bizasaba amakipe yombi kwishyura hafi miliyoni 50 Frw (ibihumbi 50 by’amafaranga akoresha mu Busuwisi).

Mu kiganiro yagiranye na Radio Ishingiro y’i Gicumbi, Umuyobozi wa Gicumbi FC, Urayeneza John, yavuze ko basobanuriye Minisiteri ya Siporo ikibazo bahuye nacyo, isaba ko FERWAFA yabafasha bitagombereye kujya muri TAS.

Ati “Batubwiye ko gutegera abacamanza no kubatunga kugira ngo urubanza rube bishobora gutwara hafi ibihumbi 50 by’amafaranga yo mu Busuwisi (miliyoni 50 Frw).”

“Amafaranga asubizwa ari hagati y’igihumbi na bitanu by’amasuwisi iyo watsinze. Twararebye dusanga ntayo twabona, dutekereza ukundi twabikora. Twaribajije tuti ‘Ese ubundi nidutsindwa urubanza, tuzasobanurira abantu ngo twatanze ibihumbi 50 i Lausanne? Nidutsinda se ikipe izabaho gute?’“

“Twagishije inama ubuyobozi bw’igihugu. Amakipe abiri twaricaye twandikira Minisiteri ya Siporo, tugenera kopi izindi nzego zari zibifite mu nshingano, badusubiza batugira inama ngo mugende mwegere Federasiyo muganire kuri iki kibazo, ni aho ngaho bikiri.”

Mbere yo kumanurwa mu Cyiciro cya Kabiri, Gicumbi FC yari imaze imyaka irindwi mu Cyiciro cya Mbere nyuma yo kuzamurwa na nyakwigendera Kalisa Jean Paul ‘Mourinho.”

Heroes FC yasubiye mu Cyiciro cya Kabiri nta mwaka urashira kuko yazamutse muri Kanama 2019.

@igicumbinews.co.rw

About The Author