Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, ryasabye imbabazi Abanyarwanda kubera amakosa yagaragaye ku myenda Amavubi azaserukana muri CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun.

Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2020, nibwo Amavubi yerekenye umwambaro azambara muri CHAN 2020.

Ni umwambaro utarakirirwe neza n’abanyarwanda ndetse n’abakunzi ba ruhango kuko ari umwambaro n’ubundi bamaze igihe bakinisha, byongeye kandi bigaragara ko basibyeho izina ry’igihigu[Rwanda] bakandikaho AMAZINA n’abakinnyi, ikintu cyakuruye impaka ndende, Nyuma y’izi mpaka, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ryasohoye itangazo ryisegura ku byanyarwanda kubera amakosa yagaragaye ku mwenda w’ikipe y’igihugu.

Mu itangazo ryayo FERWAFA ivuga ko ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo ubwo biteguraga CHAN 2020 yagombaga kuba kuwa 4-25 Mata 2020(yimuriwe ku wa 16 Mutarama – 7 Gashyantare 2021) hatumijwe imyenda mishya ikipe y’igihugu izakinisha.

Bitewe n’igihe cyarimo sosiyete isanze yambika ikipe y’igihugu ntabwo yari gukora umwenda wihariye w’Amavubi hafatwa umanzuro wo gutimiza imyenda mishya iri mu ruganda hagendewe ku mabara y’ikipe y’igihugu.

Bakaba bavuga ko Amavubi yagiye muri CHAN 2020 afite imyenda mishya yaguzwe 2020 idashaje nk’uko byavuzwe.

Iyi myenda y’abakinnyi ikaba igomba kuba yanditseho amazina yabo nta kindi cyanditseho, n’ubwo imyenda yanditsweho amazina bigakorwa hubahirijwe amabwiriza ya CAF ngo byaje kugaragara ko habayeho ikosa ku myenda y’abanyezamu uruganda ruyohereza handitseho izina ry’igihugu kandi nta kintu cyagombaga kuba cyanditseho kugira ngo hazandikweho amazina ry’abakinnyi.

FERWAFA yavuze ko mu gushaka igisubizo yahise hatumizwaho indi myenda y’abanyezamu ariko kubera icyorezo cya Coronavirus ntiyazira igihe ari byo byatumye imyenda y’abanyezamu yandikwaho amazina yabo habanje gusibwa Rwanda.

FERWAFA ikaba yasabye abanyarwanda imbabazi kubitaragenze neza kandi yizeza ko ku bufatnye na Minisiteri ya Siporo mu minsi iri imbere ibigomba gukorwa bijyane n’ibikoresho by’ikipe y’igihugu bizajya bikorwa neza kandi ku gihe.

Amavubi muri CHAN 2020, ari mu itsinda C na Togo, Uganda na Maroc. Umukino wa mbere barawukina uyu munsi na Uganda saa tatu z’ijoro.

 

Amavubi yerekanye umwenda azakinana CHAN

 

Umwenda w’umunyezamu Kwizera Olivier, banditseho izina babanje gusiba Rwanda

 

Indi myenda bigaraara ko ntahasibwe
@igicumbinews.co.rw

 

About The Author