FERWAFA yatangaje ingengabihe y’umwaka w’umupira w’amaguru wa 2020/2021

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rimaze gutangaza ingengabihe nshya mu mpira w’amaguru, aho shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangirana n’Ukuboza.

Nyuma yo kongera kuvugurura gahunda yo gutanga ibyangombwa ku makipe biyemerera gukina shampiyona, aho mbere byerekanaga ko shampiona ahafi ishobora gutangira ari mu mwaka utaha wa 2021, ubu n’ingengabihe yamaze kuvugurururwa.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru biteganyijwe ko izatangira tariki 04/12/2020, naho imikino ya Playoffs yo gushaka amakipe azazamuka mu cyiciro cya mbere ikazakinwa tariki 13/11 kugera tariki 20/11/2020.

Shmpiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira tariki 19/12/2020, igikombe cy’Amahoro gitangire muri Werurwe 2021, mu gihe shampiyona y’abagore mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri hataratangazwa igihe zizatangira.

@igicumbinews.co.rw