FERWAFA yatumije inama iziga uburyo amakipe azagabana ibiryo
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa), ryasabye abanyamuryango baryo kuzitabira inama nyunguranabitekerezo izaba igamije kunoza neza uko ibiribwa bemerewe bizatangwa biciye mu mucyo, bigahabwa ababigenewe.
Nyuma y’ibyo byose, kuri uyu wa kane nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ryandikiye abanyamuryango baryo bose, ribatumira mu nama nyunguranabitekerezo yo kwiga ku buryo ibiribwa bemerewe bizatangwa biciye mu mucyo.
Tunejejwe no kubandikira tugira ngo tubamenyeshe ko mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, hari umufatanyabikorwa watwemereye inkunga y’ibiribwa.
Ni muri urwo rwego tubandikiye tugira ngo tubasabe umuntu uzabahagararira mu nama mutumiwemo yo kwiga uburyo ibyo biribwa byazabageraho.
Inama izaba kuwa gatanu tariki ya 05/06/2020, Saa kumi n’ebyiri [18h], hakazakoreshwa ikoranabuhanga rya Webex, Umurungo [Link] muzakoreha, turawuboherereza mu gihe cya vuba.