FERWAFA yatumije inama iziga uburyo amakipe azagabana ibiryo

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa), ryasabye abanyamuryango baryo kuzitabira inama nyunguranabitekerezo izaba igamije kunoza neza uko ibiribwa bemerewe bizatangwa biciye mu mucyo, bigahabwa ababigenewe.

Gicumbi FC rwafungaga babiri

Ikipe zo mu cya kabiri nazo birazireba

Ni muri urwo rwego, Ferwafa nayo yahise imenyesha abanyamuryango bayo ko bagomba gutanga urutonde rw’abagomba guhabwa ubwo bufasha bwatanzwe n’umwe mu bafatanyabikorwa ba Minisiteri ya Siporo mu Rwanda.

Nyuma y’ibyo byose, kuri uyu wa kane nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ryandikiye abanyamuryango baryo bose, ribatumira mu nama nyunguranabitekerezo yo kwiga ku buryo ibiribwa bemerewe bizatangwa biciye mu mucyo.

Etincelles FC yari yahagaritse amasezerano

Mu ibaruwa Igicumbi News ifitiye kopi, iragira iti:

Tunejejwe no kubandikira tugira ngo tubamenyeshe ko mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, hari umufatanyabikorwa watwemereye inkunga y’ibiribwa.

Ni muri urwo rwego tubandikiye tugira ngo tubasabe umuntu uzabahagararira mu nama mutumiwemo yo kwiga uburyo ibyo biribwa byazabageraho.

Inama izaba kuwa gatanu tariki ya 05/06/2020, Saa kumi n’ebyiri [18h], hakazakoreshwa ikoranabuhanga rya Webex, Umurungo [Link] muzakoreha, turawuboherereza mu gihe cya vuba.

Ubutumire bwa Ferwafa

Rayon Sports FC yari yahagaritse amasezerano

i Muhanga havuzwe inzara

@igicumbinews.co.rw