Ferwafa yemeje ko Gicumbi FC imanuka mu cyiciro cya 2

Mu nama y’inteko rusange ya Ferwafa yateranye kuri uyu wa Gatandatu, hemejwe ko Gicumbi na Heroes zimanurwa, ikibazo cy’abanyamahanga nticyavugwaho

Abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bateraniye mu nama kuri uyu wa Gatandatu, aho bimwe mu byari byitezwe harimo kongera umubare w’abanyamahanga bakina shampiyona, ndetse n’ikibazo cya Gicumbi Fc na Heroes.

Nyuma yo gusoza ibyari biri ku murongo w’ibyigwa bigera kuri 18, haje gukurikiraho bimwe mu bitekerezo byari byatanzwe n’abanyamuryango, aho ku kibazo cy’amakipe ya Heroes na Gicumbi yari yamanuwe mu cyiciro cya kabiri, hemejwe ko uwo mwanzuro ugumaho.

Kuri iki kibazo, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Rtd Brig Gen Sakamana Jean Damascene, yasobanuye ko uko mwanzuro wari wafashwe na Komite nyobozi byari bikurikije amategeko, ndetse ko no mu mezi make ahari bigoye ko hakongerwa umubare w’amakioe akina icyiciro cya mbere.

Ku kibazo cyo kongera umubare w’abanyamahanga bakina shampiyona, aha Perezida wa Ferwafa yavuze ko bitari buze kuganirwaho, ndetse ntihagira n’umwanzuro n’umwe ufatwa, bityo hakazagumaho abanyamahanga batatu gusa ku mukino.

Mu bindi, Rurangirwa Aaron yasimbuye Gasingwa Michel uheruka kwegura ku mwanya w’ukiroye komisiyo y’abasifuzi, ndetse abanyamuryango banamenyeshwa ko ibiganiro hagati ya Ferwafa na Bralirwa ndetse na RBA bigeze kure, nk’abafatanyabikorwa muri shampiyona itaha.

@igicumbinews.co.rw