Fred agarukanye imbaraga mu njyana gakondo
Umuhanzi uzwi ku izina rya Fred utuye mu mujyi wa Kigali ariko akaba avuka mu kagari ka Buraro, mu murenge wa Rukozo, mu karere ka Rulindo, yabwiye Igicumbi News ko anyotewe no kongera gushimisha abanyarwanda binyuze mu njyana gakondo kuko yabonye ko bikwiye ko nazo zakongera kugaragaramo imbaraga nyinshi ku ruhando rwa muzika.
Ati: “Nabanje gufata umwanya wo kwitekerezaho ngo nkore ibyo abambanjirije bakoze uko bashimishaga abantu nanjye mfite umuhate wo kubikora niyo mpamvu nyuma yo kwisuganya nkandika indirimbo nkanabasha kuzisubiramo ngiye gushyira hanze indirimbo yanjye ya mbere, mbese ngiye kubikora kinyamwuga nk’abandi bahanzi basanzwe bazwi erega ntawutamenyekana icya mbere ni ukubishyiraho imbaraga ndetse n’umuhate.”
Fred avuga ko akunda muzika yo hambere ndetse akaba akunda Intara akomokamo y’Amajyaraguru. Ati: “Nkunda iwacu urumva ko rero ngomba gukora cyane ngo nteze imbere Intara mvukamo ndifuza ko umuntu uwariwe wese wakwifuza kuba yafatanya nanjye byaba byiza bikanshimisha kuko tugomba gufatanya twese nk’abatuye mu majyaruguru.”
Mu buzima busanzwe Fred ni umugabo wubatse afite umugore n’abana babiri.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: