Gahunda zisubiwemo Ferwafa ifatiye Rayon Sports ibihano bikakaye

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafatiye ibihano Rayon Sports yanze gukina irushanwa ry’Ubutwari ry’uyu mwaka ryakinwe guhera tariki ya 25 Mutarama kugeza ku ya 1 Gashyantare 2020.

Habura umunsi umwe ngo iri rushanwa ritangire nibwo Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko butazarikinira kuko bwangiwe gukinisha abakinnyi bose barimo n’abatarabona ibyangombwa.

Kiyovu Sports yabaye iya gatanu mu mwaka ushize w’imikino, ni yo yasimbuye Rayon Sports yatwaye Shampiyona, muri iri rushanwa rihuza amakipe ane ya mbere.

Kwikura mu irushanwa kwa Rayon Sports kwavuzweho bitandukanye n’abatari bake, bamwe bavuga ko bidakwiye mu gihe abakunzi ba Rayon Sports bavugaga ko bihagazeho nk’intwari.

Itangazo ryashyizwe hanze na FERWAFA kuri uyu wa Gatandatu rivuga ko Rayon Sports yahanishijwe kutitabira irushanwa ry’Ubutwari mu mwaka utaha wa 2021, kudakina imikino ya gicuti mu Rwanda no hanze mu gihe cy’umwaka no kwishyura amande y’ibihumbi 300 Frw.

FERWAFA yafashe ibi bihano igendeye ku ngingo ya 12 y’amategeko shingiro yayo, ivuga ko “Kudakurikizwa ibisabwa k’umunyamuryango biteganya ibihano hagendewe ku mabwiriza ya FERWAFA.”

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rivuga ko ibihano byahawe Rayon Sports bishingiye kandi no ku ngingo ya 60 y’amategeko agenga amarushanwa mu Rwanda.

@igicumbinews.co.rw