Gakenke: Gitifu yatawe muri yombi akurikiranyweho ivangura n’amacakubiri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko rwataye muri yombi Mbonyinshuti Isaie akaba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba,  mu karere ka Gakenke akekwaho ibyaha birimo ivangura n’amacakubiri.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko uyu Mbonyinshuti Isaie anakekwaho icyaha cyo gukoresha gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Uyu munyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba akaba afungiye kuri station ya RIB Muhoza mu Karere ka Musanze.

RIB ivuga ko uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba ari gukorerwe dosiye ubundi ishyikirizwe Ubushinjacyaha bugatangira kumukurikirana mu nkiko.

Uko itegeko risobanura ku cyaha cy’Ivangura:

Ivangura ni icyaha gikorwa hakoreshejwe imvugo, inyandiko, cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose bishingiye nko ku bwoko, inkomoko, ubwenegihugu, ibara ry’umubiri, isura, igitsina, ururimi, idini, cyangwa ibitekerezo, agamije kuvutsa umuntu umwe cyangwa benshi uburenganzira bwabo buteganywa mu mategeko y’u Rwanda no mu Masezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.

Gukurura amacakubiri ni icyaha gikorwa hakoreshejwe imvugo, inyandiko, cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose bitanya abantu, byatuma abantu bashyamirana, cyangwa bigatera intugunda mu bantu.  

Ibihano:

Umuntu wese wahamwe n’icyaha cy’ivangura cyangwa cyo gukurura, ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atatu n’imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi mirongo itanu ( 50.000) kugeza ku bihumbi magana atatu ( 300.000), cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo uwakoze icyaha cy’ivangura cyangwa cyo gukurura amacakubiri ari umuyobozi mu nzego z’imirimo ya Leta, uwahoze ari umuyobozi muri izo nzego, umuyobozi mu nzego z’amashyaka ya politiki, umuyobozi mu nzego z’imirimo y’abikorera ku giti cyabo, cyangwa umuyobozi mu mirimo itagengwa na Leta, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi Magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000), cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyaha cyo Gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite:

Umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10. 000.000 FRW).

Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse.

@igicumbinews.co.rw