Gakenke: Habaye Impanuka ikomeye y’ikamyo yari itwaye ibinyobwa bya Bralirwa

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2023, ahagana saa munani nibwo mu karere ka Gakenke, mu Murenge wa Nemba, mu ikorosi ry’ahazwi nko muri  Buranga, habereye impanuka ikomeye y’imodoka yari yikoreye ibinyobwa bya Bralirwa yerekeza mu mujyi wa Kigali.

Bamwe mu bageze ahabereye iyi mpanuka babwiye Igicumbi News, ko yaba yatewe no kuba imodoka yabuze Feri ubwo yageraga mu makorosi ya Buranga asanzwe amanuka cyane.

Aya makuru kandi yemejwe n’umuyobozi wa karere ka Gakenke, NizeyimanaJean Marie Vianney, mu kiganiro kigufi yagiranye na Igicumbi News.

Ati: “Byabaye nko mu ma saa munani ntabwo twabashije kumenya icyabiteye ariko yabereye mu murenge wa Nemba mu makorosi ya Buranga.”

Jean Marie Vianney uyobora aka karere ka Gakenke kandi yavuze ko bataramenya andi makuru ajyanye n’ubuzima bw’abari bayirimo gusa yavuze ko inzego z’umutekano zahageze ngo zikurikirane icyaba cyateye iyi mpanuka zikaza gutanga andi makuru arambuye.

Abaturiye ahari amakorosi ya Buranga barasaba ko umutekano wo mu muhanda w’aho wakazwa kuko hakunda kubera impanuka nyinshi.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:



About The Author