Gakenke: Hatoraguwe umurambo w’umusore ureremba mu mugezi

Kuri uyu wa mbere tariki 4 Ugushyingo 2024, ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo mu Mudugudu wa Rugengabare, AKagari ka Nyakina, mu Murenge wa Gashenyi wo mu Karere Ka Gakenke mu mugezi wa Base utemba uturuka mu Karere Ka Rulindo mu Murenge wa Base, habonetse umurambo w’umusore witwa Zikamabahari Cyubahiro uzwi ku izina rya Kadogo uri mu kigero cy’imyak 24 uvuka mu Mudugudu wa Rugarama AKagari ka Nyakina, mu Murenge wa Gashenyi, mu Karere Ka Gakenke.

igicumbinews.co.rw ikimara kumenya aya makuru yavuganye n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, arayemeza avuga ko umurambo wa Nyakwigendera wasanzwe mu mugezi ariko ku bijyanye n’iperereza yadutangarije ko birimo gukorwa n’inzego z’ibishinzwe. Ati: “Yari yasinze ni ubusinzi, Iperereza rirakomeje ku nzego z’ibishinzwe”.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yabwiye igicumbinews.co.rw ko umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu mugezi uhita ujyanwa mu bitaro bya Nemba gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Ati: “Umurambo wa Nyakwigendera woherejwe ku bitaro bya Nemba gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamwishe. Hatangiye gukorwa iperereza Ku cyateye urupfu rwe”.

SP Mwiseneza yakomeje yihanganisha umuryango wabuze uwabo ndetse anatanga ubutumwa bujyanye no kwirinda impanuka cyangwa se ibindi bintu bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Evariste NSENGIMANA/ Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author