Gakenke: Polisi yafashe umukozi wari wibye amafaranga arenga miliyoni Enye akajya kwihisha muri lodge

Polisi ikorera mu karere ka Gakenke mu murenge wa Ruli iravuga ko k’ubufatanye na kimwe mu bigo by’itumanaho hano mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira yafashe umusore witwa Iradukunda Pacifique ufite imyaka 23 y’amavuko wari ukukiranweho kwiba umukoresha we amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni enye n’igice (4,500,000Frw).

Iradukunda ngo yari asanzwe akora kuri sitasiyo ya esanse (Station Kobil) iherereye i Nyagasambu mu karere Ka Rwamagana, mu ijoro ryo kuwa Kane tariki ya 24 Ukwakira nibwo yacuze umugambi wo kwiba amafaranga yari abitse kuri iyo sitasiyo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana avuga ko uwo mukozi yiyemerera ko byageze mu ijoro ryo ku wakane akabwira mugenzi we bakoranaga ngo yitahire arakora wenyine undi nawe arataha niko kwiba ya mafaranga.
Yagize ati: ”Uyu Iradukunda aravuga ko kubera ko yari afite urufunguzo rufungura ahabitse amafaranga yabwiye mugenzi we bakoranaga ngo yitahire arakora wenyine, nibwo yahise yiba ayo mafaranga aracika.”

CIP Rugigana akomeza avuga ko amaze gucika, nyiri sitasiyo yatangiye gushakisha uwo musore ajya gutanga ikirego nibwo hatangiye igikorwa cyo kumushaka.
Ati: “Mu gitondo Nyiri sitasiyo akimara kumenya ko yibwe yahise atanga ikirego mu rwego rw’ubugenzacyaha hatangira igikorwa cyo gushakisha uriya Iradukunda. Dufatanyije na kimwe mu bigo by’itumanaho gikorera hano mu Rwanda hifashishijwe umurongo we wa telefoni igendanwa biza kugaragara ko ari ahantu mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke tujyayo tumusanga mu nzu igurisha amacumbi (Lodge) ariho aryamye.”

Uyu musore akimara gufatwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira Polisi yasanze afite amafaranga arenga Miliyoni Eshatu n’igice (3,500,000 Rfws), gusa we avuga ko atazi umubare w’amafaranga yatwaye kuko yafunguye aho yari abitse agaterura ayari arimo yose. Uyu musore avuga ko ubusanzwe avuka mu karere ka Rwamagana ari naho yakoreraga, muri Gakenke yari yahaje yihisha.

Polisi yahise ishyikiriza uyu musore urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akorerwe idosiye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000,000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ibihano byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.

@igicumbinews.co.rw