Gakenke: Twasuye wa mwana wiyahuye ntiyapfa kubera ko nyina yamwimye afaranga yo gukoresha indirimbo muri Studio

Hashize ukwezi Igicumbi News ibagejejeho inkuru y’umwana wo mu karere ka Gakenke, mu murenge wa Muyongwe, mu kagali ka Bumba, wari wagerageje gushaka kwiyambura ubuzima, icyo gihe amakuru yageraga ku kinyamakuru Igicumbi News, akaba yaravugaga ko uyu mwana yageragaje gushaka kwiyambura ubuzima bitewe nuko nyina umubyara yamwimye amafaranga ibihumbi 50 Frw, kugirango akoreshe indirimbo ye muri Studio, dore ko Koko ari umwana ufite impano uvuga ko afite indirimbo 16 yanditse zikiri mu makaye.

Kanda hasi usome inkuru twari twabagejejeho:

Gakenke: Umwana yiyahuye ntiyapfa kubera ko nyina yanze kumuha amafaranga yo kujya gukorera indirimbo muri Studio

Kuri ubu Niyonizera Shalom w’imyaka 19 ufite impano muri muzika, Igicumbi News yamusuye aho atuye, atubwira ko we kuba ntabufasha abona aribyo byatumye agira umutima mubi wo gushaka kwiyambura ubuzima. Ati “Njyewe ikintu cyatumye ngerageza kwiyahura byatewe n’ibibazo byuko Mama yanze kumfasha nuko bintera umutima mubi wo gushaka kwiyahura, kuko na Papa umbyara namwakaga ubufasha yanga kumfasha ugasanga binteye agahinda, Kandi bose bagakwiye kumfasha nka babyeyi, rimwe na rimwe Mama wanjye namutiraga telefone ngo nshake uko ngaragaza ibihangano byanjye Ku ma radio, nuko akambwira nabi angaragariza ko nta mafaranga afite, nyamara hashira akanya nkumva arimo guhamagara Kandi avugiraho ibidafite agaciro, rero nkumva birambabaje cyane nkagira agahinda kenshi”.

Umwana yakomeje avuga ko Kandi afite indirimbo 16 zanditse Kandi nziza cyane nubwo yabuze uwamufasha ngo abashe kuzigaragaza. Yagize ati: “Mfite indirimbo 16 zanditse Kandi nziza zimwe ziri mu Kinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Ikiswahili, Kandi buri ndirimbo yanjye yose ifite iminota hagti y’itatu kugera kuri itandatu, gusa nkeneye ubuvugizi bwimbitse kuko mbonye umfasha nkagaragaza ibihangano byanshimisha”.

Uyu mwana witwa Niyonizera Shalom, yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye mu indimi n’ubuvanganzo.

Nubwo mu inkuru iheruka umunyamabanganshingwabikorwa w’Akagali ka Bumba, Habiyakare Felecien, mu kiganiro yari yahaye Igicumbi News yavugaga ko agiye gushaka uko yafasha uyu mwana akagaragaza ibihangano bye, amakuru uyu mwana yahaye Igicumbi News yavuze ko ntacyo yigeze amufasha ko ahubwo yaje akamubwira ko bitari bikwiye kujya mu itangazakakuru.

Uyu mwana Kandi avuga ko uwakwifuza kumufasha ari karibu Kandi yagaragaza impano ye Kandi akabifatanya n’amasomo Kandi mu ishuri afite imyitwarire myiza yaba mu masomo ndetse no mu myigire.

Uwakenera ku mufasha yatwandira kuri 0783684019 Kugirango tubahuze nawe.

Ukeneye kumva ikiganiro kirambuye twagiranye Kandi hano hasi:

Niyonizera Emmanuel Moustapha/Igicumbi News

About The Author