Gakenke: Umugore yatawe muri yombi akurikiranweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane Tariki ya 11 Mata 2024, mu Mudugudu wa Ruhanga, Akagari ka Gikombe, Umurenge wa Mataba, Akarere ka Gakenke, birakekwa ko Mukamurigo Constantine w’imyaka 52 yagiye ku rugo rw’Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 witwa Mudaheranwa Anastase w’imyaka 49 batuye mu Mudugudu umwe, arangije amubwira amagambo arimo Ingengabitekerezo ya jenoside arenzaho no kumurandurira ubwatsi.

Amakuru y’ibanze igicumbinews.co.rw ihabwa n’inzego z’ibanze z’aho byabereye avuga ko uwo mugore yagiye ku rugo rw’uwarokotse Jenoside ufite umubyeyi wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi akajugunywa muri Nyabarongo bamusatuye mu nda kuko yari atwite. Arangije aramubwira ati: “Nagusangisha Mukabutera Zipora ku Ruyenzi(Umubyeyi wa Anastase)”.

Ngo yashakaga kumwumvisha ko nawe yamujugunya muri Nyabarongo agasangayo umubyeyi we wahiciwe muri Jenoside. Nyuma yahise yigabiza ubwatsi bwa Anastase arabutema avuga ko bumubangamiye.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Mukarusanga Vestine, yabwiye igicumbinews.co.rw ko uyu mugore ukekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside yahise atabwa muri yombi 

Ati: “Nibyo koko mu Murenge wa Mataba hari umubyeyi wagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside ariko inzego z’ibishinzwe ubu ziramufite kugira ngo abibazwe. Ntabwo bari badutangariza amakuru bamukuyeho kugirango hamenyekane neza n’icyabimuteye. ntabwo twahita twemeza byinshi twareka bakabanza bakamubaza hakamyekana ibyaribyo. Ushobora kubivuga nonaha bikaba binyuranye n’ukuri kwabyo ariko twebwe iyo tubonye igikorwa icyaricyo cyose gishyira aho hantu tugomba kubikorana kinyamwuga n’inzego zibishinzwe kugirango zimukurikirane kandi koko ni binamuhama abihanirwe”.




“Kubera ko igihugu turimo n’igihe tugezemo nta muntu ukwiye kurangwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu myaka mirongo itatu ishize. Abarokotse Jenoside tuba tugomba kubafata mu mugongo buri umwe ku w’undi rero kumusesereza ntabwo  aribyo kwihanganirwa”.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke avuga ko abaturage bakwiye kwirinda ikintu icyaricyo cyose cyatuma bagaragarwaho ingengabitekerezo ya Jenoside. Asaba cyane cyane urubyiruko ko rukwiye kubyiranda by’umwihariko kuko arirwo musingi w’iteramberere ry’Igihugu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buravuga ko aricyo kirego cya mbere cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kigaragaye muri aka karere muri iki cyumweru cy’icyunamo.  Mukamurigo ukurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Gakenke, mu gihe Dosiye ye igiye kugezwa mu bugenzacyaha.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

About The Author