Gakenke: Umusore n’inkumi bapfiriye mu mpanuka y’imodoka yaguye mu mugezi

Ahagana saa mbili n’iminota cumi n’itanu zo kuri uyu wa gatandatu Tariki ya 07 Ukuboza 2024, nibwo Mu karere ka Gakenke, Umurenge wa Gakenke, Akagari ka Buheta, mu Mudugudu wa Bucuro, Habereye impanuka ikomeye aho ivatiri yakoraga urugendo Kigali-)Musanze yataye umuhanda ikamunuka mu mu mukingo ahitwa muri Base, umusore n’umukobwa barimo bose bagahita bitaba Imana.

Ubwo umunyakuru wa igicumbinews.co.rw yageraga ahabereye iyi mpanuka, bamwe mu baturage bavuganye nawe bavuze ko bishoboka ko ari umukobwa n’umusore bari bagiye mu butembere bikarangira urugendo rwabo rujemo impanuka.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Mukansanga Vestine avugana na igicumbinews.co.rw yavuze ko koko iyi mpanuka yabaye, yihanganisha umuryango w’abitabye Imana.




Ati: “Nibyo impanuka yabaye!. Ubu bamaze gukurwa mu modoka. Abitabye Imana bahise bajyanwa ku bitaro bya Nemba. Twihanganishije imiryango yababuze ababo. Birumvikana ko bari bagiye mu rugendo”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Supertandant of Polisi Jean Bosco Mwiseneza yabwiye igicumbinews.co.rw ko  abantu babiri bose bari muri iyi modoka bahise babura ubuzima.

Ati: “Mu muhanda wa kaburimbo Kigali-Musanze habereye impanuka y’imodoka ya JEEP NISSAN yavaga Kigali yerekeza Musanze, yageze aho twavuze haruguru imodoka igwa mu mugezi wa Base, abantu babiri bari mumodoka bahise bapfa, Imirambo y’Abanyakwigendera yajyanwe mu bitaro bya Nemba gukorerwa isuzuma. imodoka iracyari mu mazi hari gushakishwa uburyo yavamo. Hatangiye Iperereza ku cyateye Impanuka”.




Mu butumwa SP Jean Bosco Mwiseneza yahaye abatwara ibinyabiziga mu kiganiro na igicumbiews.co.rw yabasabye kujya batwara ku muvuduko mucye utateza ibyago.

Ati: “Ubutumwa duha abatwara ibinyabiziga, ni ukwirinda n’umuvuduko urengeje uwagenwe no kwirinda uburangare igihe batwaye ibinyabiziga”.

Ubwo umunyamakuru wa Igicumbi News yavaga ahabereye iyi mpanuka yasize Inzego z’umutekano zamaze kuhagera mu gihe hari hagitegerejwe uko imodoka ikurwamo.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire iyi kuru ku Igicumbi News Online TV:

About The Author