Gasabo: Abaturage bafatanywe Litiro zirenga 1000 z’inzoga zitemewe
Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Kamena Polisi ku bufatanye n’inzengo z’ibanze zo mu karere ka Gasabo bakoze igikorwa cyo kurwanya inzoga zitemewe hafatwa litiro 1, 080. Zafatiwe mu mirenge ya Bumbogo na Kimironko.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police Marie-Goretti Umutesi avuga ko ziriya nzoga zafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Ku bufatanye n’izindi nzego haba igikorwa cyo kujya kuzishaka zikamenwa.
Yagize ati “Mu rugo rwa Nyirangendahimana Marceline w’imyaka 42 utuye mu murenge wa Kimirongo mu kagari ka Nyagatovu twahasanze litiro 350 z’urwagwa naho mu rugo rwa Mbarimombazi Naphtarie w’imyaka 39 twahasanze litiro 300 naho kwa Mukamusangwa Patricie w’imyaka 32 tuhasanga litiro 430. Aba bo bafatiwe mu murenge wa Bumbogo mu tugari twa Ngara na Musave.”
CIP Umutesi avuga ko aba baturage bikoreraga izi nzoga bakanazicururiza mu tubari twabo zimwe bakaziranguza.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha dore ko ibyinshi bituruka ku businzi bwa ziriya nzoga zitujuje ubuziranenge ndetse zikanagira ingaruka ku buzima bw’uwazinyoye.
Ati “Ziriya nzoga aho tuzisanze turazimena kandi tugakangurira abaturage kuzireka ahubwo bakatwereka aho ziherereye. Ziriya nzoga nizo ntandaro y’ibyaha dukunze kubona byo gukubita no gukomeretsa, amakimbirane mu miryango ikindi kandi zangiza ubuzima bw’uzinywa kubera umwanda n’ibindi bikoresho bazikoramo.”
Abafatanwe izi nzoga bashyikirijwe ubuyobozi kugira ngo babihanirwe hakurikije amategeko.
CIP Umutesi avuga ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu guishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa bamaze iminsi bari mu bikorwa byo kurwanya inzoga zose zitemewe zikomeje kuvugwa mu mujyi wa Kigali. Mu minsi ishize hakaba haragiye hagaragara imibare myinshi y’inzoga zitujuje ubuziranenge zagiye zifatirwa muri ibyo bikorwa.
@igicumbinews.co.rw