Gasabo: Habaye igikorwa cyo kumena litiro ibihumbi 8 by’inzoga itujuje ubuziranenge

Litiro ibihumbi Umunani z’ikinyobwa cyo mu bwoko bwa Kambuca nizo Polisi, ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, yafatiye mu karere ka Gasabo.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 02 Werurwe biturutse ku makuru yari yatanzwe n’abaturage ko hari uruganda rwenga iki kinyobwa kitujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko uru ruganda rwagaragaye mu rugo rw’uwitwa Habumugisha Jean Baptiste utuye mu mu mudugudu wa Nyagasozi, akagari ka Karuruma mu murenge wa Gatsata.

CIP Umutesi yagize ati: “Umuturage yaduhaye amakuru ko Habumugisha Jean Baptiste akora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge nibwo ku bufatanye n’inzego z’ibanze twagezeyo tuhasanga ibidomoro 32 by’ibinyobwa bya Kambuca byarimo litiro zigera ku bihumbi munani (8,000).”

Yakomeje avuga ko Habumugisha akimara kwikanga inzego z’umutekano yahise acika asiga adakinze nibwo binjiye mu nzu yengeragamo. Nyuma yo kubifata byeretswe abaturage bimenerwa mu ruhame.

CIP Umutesi yagiriye inama abaturage kujya batanga amakuru y’ahengerwa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ndetse n’ahabera ibindi byaha n’ababikora.

Yagize ati: “Ntimugomba gukomeza gushukwa n’abenga izi nzoga zitujuje ubuziranenge, ababikora barabicuruza bakabatwarira amafaranga kandi babangiriza ubuzima ndetse bikabatera gukora ibyaha bitandukanye iyo mumaze gusinda. Turashimira bamwe mu baturage batabishyigikiye, batanga amakuru kugirango ibikorwa nk’ibi bihagarikwe, tuzakomeza gukorana kugirango n’undi uwo ariwe wese wenga kandi agacuruza ibinyobwa nk’ibi ahagarikwe.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsata, Iyamuremye Francois, yasabye abaturage kwamaganira kure ibinyobwa nk’ibi bibangiriza ubuzima banabitanzeho amafaranga yabo.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Ingingo ya 363 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

@igicumbinews.co.rw