Gasabo: Ibaruwa iteye agahinda umugabo wiyahuye yasize yandikiye umugore we avuga ko afashe umwanzuro w’Ububwa

Umugabo witwa Mpamira Marcel, wo mu murenge wa Jali, mu karere ka Gasabo, yiyahuye yishyize mu mugozi yimanika mu  giti arapfa. Nyuma yuko apfuye hasohotse ibaruwa yandikiye umugore we amusaba imbabazi ku cyemezo cyigayitse yafashe.

Muri Iyi baruwa dukesha BTN TV, uyu mugabo ntagaragaza icyatumye yiyahura kuko ikubiyemo amagambo yo gusezera no gusaba imbabazi ndetse akandikamo n’amadeni abereyemo abantu.



Atangira yandika ati: “Madame ndakuramukije mubyeyi mwiza, mfashe uyu mwanya kugirango ngusezereho nyemererera nanone ngusabe imbabazi mbikuye kundiba y’umutima, ku kintu cyose (ikinini n’igito) wibutse ko cyakubangamiye mu gihe tumaze tubana mu myaka 19 yose, nkwandikiye uru rwandiko rwa kibwa, kugirango hatazagira ukumbaza, haba umuryango, abana ndetse n’inzego za Leta, kuko urugendo ngiyemo sinigeze ndutegura, nta muntu numwe narubwiye, niyo mpamvu nshatse kugenda nsezeye kuko ugenda ntawe umuhagarika”.

Uyu mugabo yakomeje asezera avuga ati: “Mana yanjye, ndabizi ko kumbabarira biri bukugore, cyakora uko urategeka bizabe uko, bizangeraho, Abana: igihe uzumva umaze gutuza uzabansabire imbabazi Kandi uzagerageze ubiteho uhereye kuri SANO ( muto n’abandi)”.



Marcel yananditse ko yiyahuye yari arimo n’amadeni asaba umugore we kuzayishyura. Ati: “Ngiye hari ibyo ntaratunganya harimo amadeni, 70,000RWF y’umucanga (wasigaye urunze hahandi ku muturanyi wawe), nayahawe na Mujawankusi Alphonsine(Madamu Rwabugiri), 50,000 mu itsinda ryo kwa karoli nayakoresheje nubaka nawe ibyo urabizi”.

Mpamira Marcel , yari asanzwe akuriye umushinga ufasha abana wa Compassion International, muri kariya gace, akaba yari asanzwe ari n’umukirisito mu itorero ry’Aba-Baptists.

Amakuru abaturage bahaye BTN bavuze ko uyu mugabo bikekwa ko impamvu yiyahuye aruko baherutse kumufatira mu ishyamba arimo gusambana n’umugore w’abandi, agafatwa n’umwana wari ugiye kuvoma ubundi akamuha ibihumbi 50 Frw kugirango atabivuga, uwo mwana ahita anamusubiza Telefone ze ebyiri yari yataye aho mu ishyamba.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: