Gasabo: Polisi yafatanyije n’abaturage gutera ibiti by’imbuto 1300

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Assistant Commissioner of Police (ACP) Felly Bahizi Rutagerura.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu wa Munini mu Kagari ka Shango Umurenge wa Nduba  mu gikorwa cyo gutera ibiti  1300 by’imbuto, bikaba bizafasha mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Iyi gahunda yo gutera ibiti by’imbuto ziribwa iri muri gahunda za Leta y’u Rwanda, ikaba irimo  gukorwa mu bice bitandukanye by’igihugu hagamijwe kongera umubare w’ibiti by’imbuto zirirwa, kurwanya isuri no kubungabunga ibidukikije.

Ubwo haterwaga ibi biti 1300  mu Murenge wa Nduba, abaturage basabwe kubyitaho kugira ngo bizabafashe kuboneza imirire.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Assistant Commissioner of Police (ACP) Felly Bahizi Rutagerura yabwiye abaturage ko ibyo biti bakwiye kubyitaho kugira ngo mu minsi iri imbere bizabafashe kwihaza mu biribwa aho kujya batungwa n’izituruka ahandi.

Yagize ati “Umutekano usesuye ugaragarira no ku mubiri, ibi biti nimubifata neza bikabaha umusaruro uhagije muzihaza mu biribwa bityo n’umutekano urusheho kwiyongera muri mwe. Ikindi mu myaka iri imbere ibi biti, imbuto bizera zizabatunga kandi musagurire n’amasoko mubone amafaranga.”

Yakomeje avuga ko ibyo Polisi irimo gukora mu kubungabunga ibidukikije no kubagezaho bimwe mu bikorwaremezo biri muri gahunda za Polisi zo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Iyo umuturage adafite imibereho myiza buriya n’umutekano we ntuba uhagije. Imibereho myiza y’umuturage niyo ishimangira umutekano usesuye n’iterambere ry’umuntu ku giti cye no ku gihugu muri rusange.”

ACP Rutagerura yasabye abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano hagamijwe kurwanya ibyaha cyane cyane ibiteza amakimbirane mu ngo nk’ibiyobyabwenge, inzoga zitemewe n’ibindi bihungaba umutekano w’umuturage kugira ngo bikumirwe bitaraba.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yibukije abaturage kugira uruhare mu mibereho yabo bita ku bikorwa begerezwa kuko bibafitiye akamaro.

Ati “Iyo ibikorwa bigamije imibereho myiza bibegerejwe musabwe kubibungabunga kuko ni mwe bifitiye akamaro kurenza abandi. Ibi biti Polisi yatuzaniye tubyiteho kugira ngo mu myaka mike tuzabe twihaza ku mbuto kandi dusagurira amasoko.”

Abaturage bibukijwe ko amakimbirane yo mu miryango agira ingaruka mbi nyinshi, basabwa kuyirinda no kurwanya inkomoko yayo yose.

Umwali Pauline yagize ati “Amakimbirane yo mu miryango asubiza inyuma iterambere ryawo, ubuke bukinjira, abana bagata amashuri bakajya mu buzererezi, rimwe na rimwe n’abantu bakaba bakwicana bitewe n’ayo makimbirane. Buri wese turamusaba kuyirinda n’inkomoko yayo yose.”

Abaturage bishimiye iki gikorwa kandi biyemeza ko ibi biti bazabyitaho kugira ngo bizabagirire akamaro bo ubwabo.

P Rwasibo Domitien umwe mu batuye mu Mudugudu wa Munini yagaragaje ko we na bagenzi be bishimiye igikorwa Polisi yabagejejeho.

Ati “Iki gikorwa turakishimiye kandi twiteguye gufata neza ibi biti ku buryo mu myaka iri imbere nta muntu uzajya ujya guhaha imbuto nk’uko biri ubu kuko tuzajya tuzikura mu mirima yacu.”

Gahunda yo kurengera ibidukikije no kwegereza abaturage ibikorwaremezo; Polisi y’u Rwanda iyimazemo igihe ariko gahunda yo muri uyu mwaka wa 2020 yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu Kane tariki ya 11 Ukuboza aho mu Karere ka Kamonyi hatewe ibiti 5000  ku musozi wa Kanyinya n’ibiti 5600 byatewe mu Karere ka Rubavu. Mu Karere ka Nyamagabe abaturage 217  bo mu Murenge wa Uwinkingi, umudugudu wa Subukiniro bahawe umuriro w’amashanyarazi uturuka ku mirasire y’izuba.

@igicumbinews.co.rw

About The Author