Gasabo: Polisi yafatiye mu cyuho abasore babiri bagiye kwiba mu rugo rw’umuturage

Kuri uyu wa mbere saa tanu za mu gitondo ku bufatanye n’abaturage Polisi ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko mu kagari ka Bibare mu mudugudu w’Intashyo yafashe uwitwa Tuyizere Eric w’imyaka 20 na  Ishimwe Manasse w’imyaka 23. Bafatiwe mu cyuho barimo kwiba ibikoresho byo mu nzu y’umunyamahanga witwa Rama Krishan.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gasabo, Senior Superintendent of Police (SSP) Pierre Tebuka yavuze ko hari mu masaha ya mugitondo saa tanu bumva abaturage baratabaje bavuga ko hari abantu barimo kwiba mu rugo rw’umuturanyi wabo w’umunyamahanga. 

Ati  “Tukimara kumenya ayo makuru abapolisi bahise bagerayo basanga bariya basore baracyari mu gipangu abaturage babahagaritse, bari bamaze kwiba ibintu bitandukanye birimo televisiyo nini (Flat screen), mudasobwa, imyenda yo mu nzu, Umuceri n’ibindi.”

SSP Tebuka  yakomeje avuga ko atari ubwa mbere bariya basore bavuzweho ubujura kuko umwe mu baturage bo muri uriya murenge  nawe yari yatanze amakuru ko yibwe n’abantu batazwi. Polisi yari ikirimo gushakisha abamwibye, gusa Tuyizere na Ishimwe bemereye Polisi ko aribo bamwibye nawe.

Yagize ati “Hari hashize iminsi umuturage atwandikiye ku rubuga nkoranyambaga ko yibwe, uburyo yibwemo burasa neza nk’uko byagenze hariya bafatiwe kuko hose bahiba ku manywa. Bariya basore bafashwe  bariyemerera ko aribo bibye uwo muturage uherutse gutaka.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gasabo avuga ko hari abandi bagenzi babo babiri barimo gushakishwa bavuga ko bafatanyaga gukora ibyaha gusa kuri iyi nshuro ubwo bajyaga kwiba ntabwo bari bajyanye.

Yashimiye abaturage ku ruhare rwabo mu gutuma bariya basore bafatwa asaba n’abandi kuba maso bakajya bihutira gutanga amakuru hakiri kare.

Ati  “Abaturage bo muri uriya mudugudu bakoze igikorwa cyiza cyo gushimirwa. Ntabwo barebereye abakoraga icyaha ngo bicecekere ahubwo babafungiranye mu gipangu bahamagara Polisi iza kubafata, ni igikorwa cyiza twanakangurira abandi.”

Abafashwe uko ari babiri ndetse n’ibyo bari bamaze kwiba byahise bishyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kimironko kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166: Igihano ku cyaha cyo kwiba Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

@igicumbinews.co.rw