Gasabo: RIB irimo gushakisha Umugabo ukurikiranyweho kwica umugore we amuteye icyuma

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rurimo gushakisha Umugabo witwa Habyarimana Viateur w’imyaka 53, ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we witwa Murekatete Elivanie, amuteye icyuma, yarangiza agatoroka.



RIB ivuga ko icyaha cyakorewe mu karere ka Gasabo, Umurenge wa
Rusororo, mu kagari ka Ruhanga, Umudugudu wa Nyagacyamo, mu mujyi wa Kigali.

RIB ivuga ko uwamubona yakwihutira gutanga amakuru y’aho aherereye kuri Stasiyo ya RIB cyangwa iya Polisi imwegereye.



Ushobora Kandi kuba wahamagara ku murongo wa RIB utishyurwa 116 cyangwa umurongo wa Polisi utishyurwa 112.



Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko bombi bari bafitanye amakimbirane, kandi ko Habyarimana yishe umugore we amutegeye mu nzira agahita atoroka.

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

Amakuru Igicumbi News yamenye avugwa na bamwe mu baturanyi b’uyu muryango, avuga ko bari bamaranye imyaka 10, barabyaranye abana babiri.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News