Gasabo: Umubyeyi Aratabariza umwana we ugize imyaka 7 ataragenda bigatuma umugabo we amuta

Mukashema ari kumwe n'umwana we umaze imyaka 7 ataragenda(Photo:Igicumbi News)

Mukashema Chantal, utuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kinyinya, mu mujyi wa Kigali arasabira umwana we ubufasha witwa UZIBYOSE Daniel w’imyaka irindwi (7), wavukanye ubumuga bw’ingingo bwatumye kuva yavuka atarabasha kugenda kandi ijosi rye naryo rikaba ridafashe, we akavuga ko nta bushobozi afite bwo kumuvuza bitewe nuko atishoboye kandi ubu burwayi bwanatumye Umugabo we amuta mu nzu amubeshya ko agiye gushaka akazi akagenda umuti wa mperezayo.

Mukashema Chantal aganira na Igicumbi News yagize ati: “Ndi Umubyeyi w’abana bane mbere yuko njya kubyara uyu mwana wa kane nabyaraga bambaze kwa muganga, ariko ubwo naringiye kubyara uyu mwana wa kane kwa muganga bambwiye ko nzabyara ntabazwe, igihe cyarageze njya kubyara nk’abandi babyeyi, gusa sinagize amahirwe kuko nabyaye umwana unaniwe cyane, biza no kugira ingaruka ku mwana kuko yavukanye ubumuga bwo kutabona no kutumva ndetse n’ibindi bibazo byo mu ngingo, umwana yaratugoye nk’umuryango mu kumuvuza bigera naho ubushobozi butubera buke bitewe nuko umwana kumuvuza byadusabaga ibintu byinshi, byaje gutuma na Papa w’umwana ansiga mu kibazo bitewe n’agahinda ambwira ko agiye gushaka akazi, ariko yaragiye arahera kuburyo nanjye byatumye agahinda katanyorohera bitewe no gusigara muri icyo kibazo Kandi mfite abandi bana nabo ngomba kwitaho”.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko n’ubuyobozi bw’umurenge bwagerageje Kumufasha ariko kugirango umwana akire bikomeza kugorana kuko ubushobozi bwakomeje Kuba buke. Mukashema. Ati: “Maze kubona ko ikibazo kinkomereye negereye ubuyobozi bw’umurenge ngo bumfashe, bagererageje kwitanga ngo umwana avuzwe ariko ubushobozi bukomeza kuba buke, Hari n’abandi bagiraneza bakomeje kudufasha ariko ubushobozi bukomeza Kuba buke ngo umwana avuzwe”.

Uyu mubyeyi avuga ko hari abamwinuba kubera uburwayi bw’umwana we atariko byakagombye kugenda, akomeza anasaba uwamufasha kuko akomeje guhura n’ubuzima bubi. Ati: “Njya ngira agahinda iyo mbonye ukuntu hari abantu bambwira amagambo Atari Meza iyo babonye umwana wanjye bambwira amagambo ankomeretsa ku mutima birambabaza cyane kuko mpita nanjye mbihuza n’ubuzima ndimo, kuko ndi no mu cyiciro cya mbere ntibinyorohera kwiyakira birangora rwose, gusa hagize uwagira umutima ukunda cyangwa uwankorera ubuvugizi nkabona uko mvuza umwana yaba antabaye kuko ndakomerewe Kandi sinorohewe”.

Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Kinyinya aganira n’umunyamakuru wa Igicumbi News, abajijwe icyakozwe kugirango umwana afashwe ndetse n’icyakorwa ngo umwana abe yavuzwa, mu magambo make yasubije ati: “Uwo mubyeyi twagerageje kumufasha bishoboka nk’umurenge ariko ubushobozi bwakomeje Kuba buke”.

Kurundi ruhande uwasoma iyi nkuru akagira umutima ukunda cyangwa wo gufasha uyu muryango ashobora kuvugisha uyu mubyeyi kuri nimero ye ariyo: +250785609543
Cyangwa ukaba wankwifashisha Igicumbi News kuri +250782116683 tukabahuza.

Kanda hasi ukurikire ikiganiro kirambuye twagiranye n’uyu mubyeyi:

Niyonizera Emmanuel Moustapha/Igicumbi News