Gasabo: Umugabo yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya nyina ku gahato

Mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jali umugabo w’imyaka 41 akekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato nyina w’imyaka 65.

Ibi byabaye ku wa 23 Ugushyingo 2020 mu masaha ya saa yine z’umugoroba. Bikimara kumenyekana ko uwo mubyeyi yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina atabishaka, ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kirehe yatanze amakuru maze abayobozi bajyayo basanga umukecuru agitaka ababwira ibimubayeho n’umuhungu akiri aho.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B.Thierry, yahamirije IGIHE ko uwo mugabo yatawe muri yombi.

Ati “Ni byo koko RIB yafunze umugabo w’imyaka 41 akurikiranyweho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato yakoreye umubyeyi w’imyaka 65. Byabereye mu Mudugudu wa Kirehe muri Kanyaburiba i Jali mu Karere ka Gasabo.”

Yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha. Ubu ukekwa afungiye kuri Station ya RIB ya Gatsata.

Ati “Uwahohotewe yoherejwe kuri Isange One Stop Center ku Kacyiru kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze kandi akorerwe isuzuma.”

Dr Murangira yasabye abantu kwirinda kwishora mu byaha kuko bigira ingaruka kuri bo no ku bandi.

Aramutse ahamijwe iki cyaha yahanishwa igifungo cy’imyaka 10 ariko kitarengeje imyaka 15 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

@igicumbinews.co.rw