Gasabo: Umugore yafatiye mu cyuho murumuna we arimo gusambana n’umugabo we

Umugore utuye mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, yafatiye mu cyuho umugabo we ari gusambana na murumuna we, ahita yiyemeza gutandukana na we akamusigira umuvandimwe we.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021,nibwo uyu mubyeyi w’abana bane yaguye gitumo umugabo we ari gusambana na murumuna we .

Akimara gusanga uwo bashakanye aryamanye na murumuna we, yahise abafotora akoresheje telefone ye ababwira ko agiye kandi atazongera kugaruka muri uru rugo, aboneraho no gusaba murumuna we kuzamwitira ku bana.

Abaturage babwiye IGIHE ko uyu mugore yari amaze iminsi afite amakuru y’uko umugabo we ajya asambana na mu rumuna we ariko ntabyiteho cyane azi ko ari ababa bifuza kubateranya.

Bavuga ko umugore yabeshye umugabo we ko ari burare kwa mubyara we uba i Masaka mu Karere ka Kicukiro kugira ngo atarazwa muri stade kuko amasaha yo gutaha yamufashe atarabona imodoka kandi amubeshya kugira ngo arebe koko ko ibyo bamuvuga ari ukuri.

Rugwiro Daniel yagize ati “ Umugore yumvaga abantu babivuga akagira ngo ni ukubabeshyera ku buryo yari yaranashyizeho ingenza. Kuko umugabo yari azi ko umugore we adahari, yinyabije mu cyumba cy’aho uwo mukobwa arara umugore we abasangamo.”

Yongeyeho ko bamenye ayo nyuma y’aho umugore ahuruje bamwe mu nshuti ze ababwira ko yimutse ndetse atazongera gusubirana n’umugabo we kuko arambiwe ubusambanyi bwe.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yahuriraga n’uwo mugore mu nzira yahukanye, yamubwiye ko ahisemo gusigira murumuna we urugo kuko yasanze arubabaye.

Ati “ Ibyo wumvise niko byagenze nta kindi nabyongeraho cyangwa nabihinduraho, kugenda ndagiye aha siho ubuzima bwanjye burangiriye.”

Uwo mugore n’umugabo we bari bamaranye imyaka icumi babana nk’umugore n’umugabo uretse ko bari batarasezerana imbere y’amategeko.

Uyu mugore yahisemo kwahukana nyuma yo gufata umugabo we aryamanye na murumuna we
@igicumbinews.co.rw