Gatabazi JMV yagizwe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, menya abandi bahawe inshingano

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma, aho Gatabazi Jean Marie Vianney yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habyarimana Béata agirwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

Muri izi mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu, Hakuziyaremye Soraya wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yagizwe Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, asimbuye Dr Nsanzabaganwa Monique uherutse gutorerwa kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, kuri uyu wa Mbere, Umukuru w’Igihugu yashyizeho abayobozi b’Intara aho Guverineri Kayitesi Alice yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Amajyepfo; Gasana Emmanuel agirwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba; Dancille Nyirarugero agirwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru mu gihe François Habitegeko yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

Hari kandi abayobozi bongerewe manda mu mirimo bari basanzwemo nka Yankurije Odette wari Umuvunyi Mukuru Wungirije Ushinzwe Gukumira no kurwanya Akarengane ndetse n’abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.

Muri abo bakomiseri harimo Makombe Jean Marie Vianney, Marie Sylvie Kawera na Aurelie Gahongayire.

Gatabazi wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza, yari asanzwe ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, umwanya yagiye muri Kanama 2017, akaba mbere yaho yari Umudepite mu gihe cy’imyaka 14.

Gatabazi yasimbuye Prof Shyaka Anastase wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva muri Kanama 2018, umwanya yagiyeho avuye kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.

Umuhanga mu by’Imari n’Ubukungu, Habyarimana Béata, yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, asimbuye Soraya Hakuziyaremye wajyanywe kuba Visi Guverineri Wungirije wa BNR.

Hakuziyaremye yagizwe Minisitiri ku wa 18 Ukwakira 2018.

Mu bandi bayobozi bashyizweho harimo Emmanuel Gasana wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba. Yari uherutse guhagarikwa n’Umukuru w’Igihugu, ku nshingano ze zo kuba Guverineri w’Amajyepfo, ku wa 25 Gicurasi 2020.

Gasana yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo tariki 18 Ukwakira 2018, nyuma y’imyaka icyenda yari amaze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu. Yari asimbuye Mureshyankwano Marie Rose wari umaze imyaka ibiri ayobora iyi ntara.

Muri Gicurasi 2020 ni bwo nibwo yahagaritswe bivugwa ko hari amakosa yari akurikiranyweho, bityo agomba gukorwaho iperereza.

Undi wahawe umwanya wo kuba Guverineri ni Habitegeko François wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, umwanya yasimbuyeho Munyantwari Alphonse.

Habitegeko azwi cyane mu miyoborere y’inzego z’ibanze ndetse kuva mu myaka 10 ishize yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru.

 

 

 

Gatabazi Jean Marie Vianney yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

 

Hakuziyaremye Soraya wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yagizwe Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR

 

Habitegeko François wari umaze imyaka isaga 10 ari Meya wa Nyaruguru yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

 

Kayitesi Alice yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Intara y’Amajyepfo

 

Mu 2018 ni bwo Gasana Emmanuel yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, umwanya yaje gukurwaho muri Gicurasi 2020. Yongeye kugirirwa icyizere agirwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba
@igicumbinews.co.rw