Gatabazi JMV yongeye gusaba imbabazi Perezida Kagame
Uwahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yongeye gusaba imbabazi umukuru w’Igihugu kandi avuga ko yazimuhaye, ni nyuma y’amakuru avuga ko we n’abandi bayobozi bitabiriye umuhango wo kwimika umutware w’Abakono kandi binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Repubukika y’u Rwanda.
Mu butumwa yacishije k’urukuta rwe rwa Twitter. Yagize ati: “Mwarakoze Nyakubahwa Perezida Wacu Paul Kagame ku nama, impanuro no kudukebura mutwibutsa umurongo twahisemo nk’Abanyarwanda wo kubaka Igihugu gishingiye ku Bunyarwanda (National Identity) tuyobwe n’intekerezo ya Ndi Umunyarwanda (RwandanSpirit) yo Sano muzi iduhuza twese.”
Yakomeje agira ati: “Nyakubahwa Perezida Paul Kagame Imbabazi mwaduhaye tuzazubakiraho turwanya byimazeyo ikintu cyose cyashaka gusenya Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ari zo mbaraga zacu,Tuzaharanira kandi no gukebura uwo ariwe wese washaka kujya mu mitekerereze ishingiye ku dutsiko. GBU Abundantly.”
Gatabazi yanditse ubu butumwa nyuma y’uko Tariki ya 09 Nyakanga 2023 yitabiriye umuhango wo kwimika umutware w’Abakono wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
Itangazo FPR Inkotanyi yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 18 Nyakanga 2023, yagaragaje ko umuhango nk’uwo wabaye wo kwimika uwiswe ’Umutware w’Abakono’ ubangamira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge igihugu gishyize imbere.
Rigira riti “Ibirori nk’ibi ntabwo ari urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose. Imitekerereze, imigirire n’imyitwaririre nk’iyo bigomba guhinduka kandi abanyamuryango babigizemo uruhare. Umuryango FPR-INKOTANYI urasaba buri munyamuryango wese kugaragaza, kwitandukanya no kwamagana icyo ari cyo cyose gishobora gukoma mu nkokora intambwe yatewe.”
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: