Gatsibo: Abagizi ba nabi binjiye mu rugo bica umukecuru n’umwuzukuru we babakase imitwe

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, Tariki ya 30 Ukwakira 2021, hagati ya saa tanu z’ijoro na saa sita z’ijoro, mu Akarere ka Gatsibo, Umurenge wa Gitoki, Akagali ka Mpondwa, mu mudugudu w’Akuruganda, nibwo Abagizi ba nabi batari bamenyekana bagiye mu rugo rw’umuturage bakica Musabyimana Goreth w’imyaka 48, n’umwuzukuru we Dusabimana Henriette w’imyaka 13, babakase imitwe hanyuma barayitorokana ariko imitwe ikaza gutahurwa aho bayihishe.

Mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News, umwe mu baturage bageze aho byabereye yabwiye Umunyakuru wa Igicumbi News ko Koko ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu.

Ati: “Byatangiye baduhuruza nka saa sita z’ijoro ariko urebye abapfuye Bari babishe mu ma saa tunu z’ijoro, ni umukecuru n’umwuzukuru we basanze mu nzu barabica n’imitwe yabo barayitwara ariko twashakishije mu misozi dufatanyije n’Inzego z’Umutekano, Polisi na Gisirikare, twasanze Bari bayihishe mu kirombe bacukuramo amabuye y’agaciro”.

Uyu muturage Kandi yakomeje avuga ko iki gikorwa cy’ubugome ndengakamere cyabaye cyatumye abaturage bagira ubwoba kuburyo nubu bahuye ni hungabana rikomye.

Umuyobozi w’umudugudu w’Akuruganda, Nizeyimana Eric, yemereye Igicumbi News, ko Koko iki gikorwa cy’ubugome ndenga kamere cyabaye ndetse kikaba cyatumye uyu mukecuru ahasiga ubuzima n’umwuzukuru we.

Ati: “Baduhuruje n’ijoro hanyuma tujyayo nanjye nk’umuyobozi w’umudugudu, ngezeyo nsanga babatemye imitwe bayijyanye, nanjye ntahise ntanga amakuru kuri Police ndetse no ku murenge birangiye baraza turashaka dusanga aho bari bayihishe kuko twayivanye mu gusimu nuko inzego z’Umutekano zirayitwara ndetse n’abo batemaguwe babajyana kubapimisha ku bitaro bya Ngarama”.

Kanda hasi wumve abari bahari uko babisobanura:

Mudugudu yakomeje avuga ko ubu bugome butari basanzwe dore ko amaze ku ubuyobozi igihe kinini kandi ko bikekwa ko baba bishwe bitewe nuko uyu nyakwigendera yabanaga n’umugabo wari warahinjiye kandi afite urundi rugo.

ati: :”Inzego z’umutekano zabajije abaturage bari aho kugirango barebe ko hari ababa babikoze bakekwa gukora amakosa nkayo, nuko hari abo batwaye kuko n’igikapu cyarimo iyo mitwe bavuga ko cyari icy’umugore mukuru w’umugabo wazaga kwinjira muri urwo rugo rwa nyakwigendera ndetse n’uwo mugore yabyiyemereye”.

Igicumbi News iracyagerageza kuvugana n’Urwego rw’Ubungenzacyaha (RIB), kugirango itubwire ababa barimo gukekwa mu gukora ubu bugizi bwa nabi.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: