Gatsibo: Abantu 54 bafatiwe mu ubukwe barenze ku mabwiriza

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Werurwe 2021, inzego z’umutekano mu Karere ka Gatsibo zafashe abantu 54 bari bari mu muhango w’ubukwe, aho bari ku cyiciro cyo gusaba umugeni.

Bafashwe hagati ya saa sita na saa saba, mu mudugudu wa Kinihira, Akagari ka Gakorokombe mu Murenge wa Muhura.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, avuga ko bafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Ni umukwabu wakozwe n’inzego z’ibanze, Polisi na DASSO. Twasanze umuryango wa Kaburame Pierre Claver n’uwa Mutuyimana Clementine, bari mu muhango wo gusaba no gukwa”.

Avuga ko ubundi umuhango w’ubukwe wemewe, ariko utagomba kurenza abantu 20 kandi ntihabeho kwiyakira.

Kanda Hano hasi wumve uko byagenze:

Bose uko ari 54 bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhura kugira ngo bigishwe banacibwe amande kubera kutubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19.

CIP Twizeyimana asaba abaturage kurushaho kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19 kuko ihari kandi icyica abatari bake.

@igicumbinews.co.rw