Gatsibo: Hasojwe Imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere mu iterambere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu Tariki 14 Kemana 2024 nibwo hasojwe imurakabikorwa ngarukamwaka ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo ryari rimaze iminsi 4. Bibumbiye muri Djoint Actions Forum(DJAF), rifite insanganyamatsiko. Igira iti: “Umuturage ku isonga, Dusigasire ibyiza byagezweho mu bufatanye”. Aho ryari ryitabiriwe n’Abafatanyabikorwa 67 barimo abikorera, ibigo bya Leta ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Ngamije Sabine umukozi w’umuryango utegamiye kuri Leta MLFM wari witabiriye iri murikabikorwa yashimye uburyo ryagenze kuko babashije kwerekana ibyo bakora. Gusa asaba ko ubutaha iminsi rimara ko yazongerwa.

Ati: “Dushimishijwe n’iki gikorwa cy’imurikabikorwa cyane cyane ko tuboneyeho umwanya wo kwerekana ibyo dukora birimo gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura ndetse n’imirire. Gusa turifuza ko bazatwongerera iminsi iri murikabikorwa riberaho. kuko kwerekana uko gukwirakwiza amazi bikorwa ndetse no kwerekana uko twubaka umusarani bisaba kuzana ibikoresho ndetse bitwara n’umwanya munini. Iyi minsi ni micye”.




Aganira n’Itangazamakuru Nyuma y’iri murikabikorwa, Sekanyange Jean Léonard umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yashimiye abafatanyabikorwa. Avuga ko kukijyanye n’abasaba ko hakongerwa iminsi riberaho bigiye kwigwaho.

Yagize ati: “Abafatanyabikorwa bagira uruhare runini mu iterambere ry’akarere kacu kuko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari y’akarere batanze miliyari 7 Frw. Ubwo reko kuba twakongera iminsi ikaba yareka kuba ine ikaba nk’irindwi cyangwa nayo ikarenga byarebwaho. Dore ko banabifitiye ubushobozi”.

Sekanyange yakomeje avuga ko bagiye gushishikariza n’abandi bafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo batitabiriye iri murikabikorwa uyu mwaka kuzitabira iry’ubutaha.

“Ubusanzwe dufite abafatanyabikorwa benshi. Tuba dufite abafatanyabikora  bakorere mu turere turenga 10 bigatuma hari abataboneka. Icyo twifuza nuko ubutaha abafatanyibikorwa b’akarere bose bajya baza bakagaragaza ibyo bakora bikamenyekana”.

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo bafite ibikorwa bageza ku baturage byiganjemo ubuhinzi n’ubworozi, iterambere, ubuzima, uburezi, ibikorwaremezo n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ibindi bitandukanye.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author