Gatsibo: Impanuka ya Fuso yishe abanyamaguru 3

Ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro zo kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Ukakira 2024, nibwo mu muhanda uva Gatungo ujya Kabarore uhuriweho ni mirenge ya ya Gatsibo na Ngarama mu karere ka Gatsibo, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yagonze abanyamaguru 3 bakaza no kuhasiga ubuzima.

Umwe mu baturage baganiriye na igicumbinews.co.rw yavuze ko imodoka yari yiriwe itwara konkasi iyijyanye ku bitaro bya Ngarama ariyo yagonze abaturage 3 bagendaga n’amaguru.

Ati: “Imodoka yiriwe itunda konkasi inahangaha iyijyana kuri bino bitaro barimo kubakwa inaha muri Ngarama niyo yakoze impanuka. Ubwo n’ijoro uwari utwaye imodoka yazamutse uno muhanda ujya marimba w’igitaka atashye, yambukiranyije umuhanda asangamo abantu batatu agiye kubakatira ahasanga indi modoka imbere ye, ipine ririkaraga imodoka ihita ibagwira barapfa.




Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsibo yamahamirije igicumbinews.co.rw iby’iyi nkuru.

Ati:” Iyi mpanuka yabaye mu ma saa mbili n’igice z’ijoro zishyira saa tatu, mu muhanda uva Gatungo werekeza Kabarore, uhuriweho n’umurenge wacu wa Gatsibo n’umurenge wa Ngarama. Abaturage yahitanye ni abo mu murenge wa Ngarama ni naho iyo modoka yajyanwe kuri Station ya Police Ngarama”.

Gitifu Kandi yakomeje agira ati: ” Ubutumwa dutanga ni ukujya abashoferi bitwararika igihe cyose bari mu muhanda”.

Amakuru agera Igicumbi News avuga ko imirambo ya banyakwigendera yahise ijyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ngarama. Ni mu gihe uwari utwaye iyi modoka yahise atabwa muri yombi.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author