Gatsibo: Polisi yataye muri yombi uwakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama yafashe  umuturage witwa Habimana Jean Damascene w’imyaka 40 wakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge. Abapolisi basanze yari afite igisa nk’uruganda akora ikinyobwa kitwa Akeza k’ibimera.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwa Habimana kwaturutse ku  makuru yatanzwe n’abaturage. Abapolisi bageze aho akorera basanga akora icyo kinyobwa kitujuje ubuziranenge, aho akorera hari amacupa 417 yuzuyemo icyo kinyobwa.

Yagize ati  “Ni ikinyobwa kimeze nk’inzoga ariko ibintu agikoramo ntiwabimenya kuko avangavanga ibintu bitandukanye, aho acanira amazi agashyiramo isukari na Tangawizi n’ibindi bintu byinshi bituma gihindura ibara kigasa nk’umuhondo. Iyo yamaraga kugikora yakiranguzaga abandi bacuruzi izindi akazicururiza aho akorera.”

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko abapolisi basanze ahakorerwa icyo kinyobwa hari umwanda ndetse n’amacupa agipfunyikamo atujuje ubuziranenge.

Ati   “Habimana iyo yamaraga gukora icyo kinyobwa yagipfunyikaga mu macupa ya pulasitike atoragura hirya no hino kandi ntabwo byemewe, byongeye, ingunguru yashyiragamo icyo kinyobwa zirimo umwanda. Ibi bishobora gutera indwara  umuntu wese unyoye icyo kinyobwa.”

Ibyo binyobwa byahise bimenwa ndetse n’aho Habimana yakoregaga harafungwa.

@igicumbinews.co.rw

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye Habimana afatwa. Yasabye n’abandi baturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye umuntu ukora ibinyuranyijwe n’amategeko kandi bishobora kugira ingaruka k’umutekano n’ubuzima bwabo.

@igicumbinews.co.rw