Gatsibo: Umugabo akurikiranyweho kwica abantu 2 barimo umugore we n’umugabo baturanye

Umugabo akurikiranyweho kwica abantu babiri, ibi byabaye kuri uyu wa mbere Tariki ya 18 Mata 2022, mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Kageyo, Akagari ka Kintu, Umudugudu wa Nyakiganda, Aho umugabo yishe abantu babiri ndetse amakuru akavuga ko bishoboka ko yafatanyije n’undi mugenzi we byose bikaba byatewe nuko nyakwigendera yamucaga inyuma ku mugore we.

Umwe mu bari aho yabwiye Igicumbi News, yavuze ko imbarutso yiyicwa ryaba bantu ari amakimbirane yo gucana inyuma.

Ati: “Uwo mugabo wishe abo bantu babiri ni umugabo wari wubatse urugo yari afite umugore gusa hambere aha yari yarahukanye amaze kwahukana Umugabo arongera aramucyura amaze kumucyura araza rero hari umugabo bashyamiranye ku ruhande bamaze gushyamirana bari ahantu mu kibumba cya matafari bagirana umujinya ubona ko Ari bintu birenze”.



Barangije umugabo baza gutuza ibyabo bisa nkaho birangira ariko umugabo agendana umujinya bigeze ku mugoroba ageze mu rugo afata umuhoro ajya kureba wa mugabo bashyamiranye araza arangije aramutema amaze kumutema abonye aguye ahongaho aravuga ati aho kugirango banjyane kuko nishe umuntu umwe reka njye no gutema uriya mugore wanjye kubera ko uwo mugabo yatemeye bivugwa ko yazanaga abagabo k’uruhande ngo baze kuri uwo mugore we arangije aragenda n’umugore we aramutema amucamo ibice bibiri umugore aba arapfuye nawe”.

Uyu muturage yakomeje avuga ko akimara ku mutema polisi yahise ihagera maze akavuga ko yafatanyije muri ayo mahano n’umugabo wajyaga aza kumwinjiririra muri urwo rugo.

Nkuko uyu muturage Yakomeje abivuga ati: “Akimara gukora ayo mahano polisi yahise ihagera ikora iperereza avuga ko hari umugabo umwe muri bamwe baza kumwinjirira bafatanyije n’ubundi yanze kumusiga ahongaho avuga ko bafatanyije”.

Umuyobozi w’aKarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye Igicumbi News,  ko aba bagabo bamaze gutabwa muri yombi na RIB.



Ati: “Nibyo byarabaye ubwo dutegereje statement y’ubugenzacyaha kuko ubu nibo barimo kuganira nawe”.

Mayor yakomeje agira ati: “Icyo yavuze abwira abantu kugeza ubu ngo nuko amuca inyuma umugabo   ntiharamenyekana icyo yamwiciye n’uwo wundi ariko ubwo amakuru araza kumenyekana naza gushyirahamwe akabwiza abantu ukuri”.

Mu butumwa bwa Mayor Gasana yavuze ko ubu bwicanyi ndengakamere butemewe mu Rwanda ko hari amategeko areba abantu ko iyo batabanye neza bishobora gukemukira mu biganiro cyangwa bagatandukana batabanye n’umugore nubwo baba barabyaranye kandi ko abaturage bakwiye gutangira amakuru ku gihe mu gihe hari ahabonetse amakimbirane kugirango Ubuyobozi bubashe kubikemura.

Uyu mugabo na mugenzi bacumbikiwe kuri RIB Sitasiyo ya Gatsibo mu gihe iperereza rikomeje ndetse aba bitabye Imana bakaba bamaze gushyingurwa.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News