Gatsibo: Umugore yahengereye umugabo we asinziriye ahita amwica

Mu karere  ka Gatsibo, haravugwa inkuru y’umugore w’imyaka 44, wo mu murenge wa Kageyo, mu mudugudu wa Rwabihumbi, akagari ka Gituza, mu joro ryo kuri uyu wa kane rishyira kuwa Gatanu, saa tanu, wacunze umugabo we asinziriye mu ijoro akamukubita inkoni mu mutwe bigatuma ahita yitaba Imana. Uyu mugore agikora aya mahano yahise ajya kwirega ku ubuyobozi bw’umudugudu.



Nayigizente Gilbert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, avugana na Igihe, yavuze ko uru rugo rwari rwarananiranye ruri k’urutonde rw’ingo zifite amakinbirane, kugeza ubwo uyu mugore yicaga umugabo we. Yagize ati: “Ahagana saa tanu z’ijoro umuyobozi w’umudugudu yatubwiye ko hari umugore wishe umugabo we, tujyayo dusanga koko uwo mugabo yapfuye, duhita tumufata dutumaho RIB kugira ngo ikore iperereza tumenye icyamwishe.

Gitifu avuga ko uyu  mugore yabemereye ko yahengereye umugabo we asinziriye akamukubita inkoni mu mutwe, bikamuviramo gupfa.



Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mugera yo mu murenge wa Gatsibo, naho nyakwigendera yajyanywe ku bitaro bya Ngarama kigirango umurambo we ukorerwe isuzuma.

Nyakwigendera w’imyaka 51 yari afitanye n’uyu mugore umwana umwe w’imyaka 22.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: