Gatsibo: Umugore yakubitiye umugabo we kwa sebukwe amuruma umunwa nyuma yo kumugwa gitumo yagiye kwerekanayo undi mugore

Umugore yakubitiye umugabo we kwa sebukwe aranamuruma bikomeye ajya mu bitaro nyuma yo kumugwa gitumo yagiyeyo kwerekana undi mugore bivugwa ko bari bagiye kubana rwihishwa we akamuta. Ibi byabaye ku cyumweru Tariki 25 Gashyantare 2024, mu Mudugudu wa Kageyo, Akagari ka Nyagisozi, Umurenge wa Kageyo, Akarere ka Gatsibo.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango yabwiye Igicumbi News ko umugabo usanzwe uvuka aho mu murenge wa Kageyo yashatse umugore agikorera mu karere ka Gicumbi bakimukana aho avuka muri Gatsibo. Kuri ubu Umugabo ngo yafashe icyemezo cyo gushaka undi mugore ariko abihisha uwo babana.

Nyuma uyu mugabo yaje kwerekana uwo mugore wa kabiri kwa Se, umumotari wari uzanyeyo uwo mugore aba ariwe utanga ayo makuru biza kugera no k’uwo babana wahise arya karungu ajya kwa Sebukwe abasangayo bararwana arangije aruma umugabo we bikomeye ibyamuviriyemo kujya mu Bitaro bya Ngarama biranga bamukomezanya ku bitaro bya Kanombe.




Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Rwakana John  yabwiye Igicumbi  News ko umugabo usanzwe ukora muri RIB yakubiswe n’umugore we anamuruma umunwa kuri ubu arwariye ku bitaro bya Ngarama.

Ati: “Amakuru mfite n’uko umugabo ari kwa muganga , arwariye iNgarama. Ntamakuru yandi arambuye mfite kubera ko nifuza kubonana na ny’ir’ubwite akaba ariwe ubinyibwirira kuko naho nageze numvaga badashaka kubimbwira neza nari ndimo gushaka uko nigira kureba ny’ir’ubwite kwa muganga kuko aravuga ntakindi kibazo afite”.

Gitifu yakomeje atanga ubutumwa avuga ko abantu bakwiye kumenya amakimbirane ari mu baturanyi babo maze bakabimenyesha ubuyobozi hakiri kare kugira ngo bidakomeza gututumba bikaba byateza izindi ngaruka zishobora no kuba zavamo ibibazo birimo nko gukomeretsanya cyangwa bikaba byabaviramo gupfa.

Twagerageje kuvugisha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), ntibyakunda. Igicumbi News ntiyabashije kugenzura mu buryo bwigenga aho umugore ushinjwa gukubita umugabo aherereye kuko bamwe barimo kuvuga yahungiye iwabo abandi bakavuga ko afunzwe.




Évariste NSENGIMANA/ Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author