Gatsibo: Umukobwa arakekwaho gukuramo inda umwana akamuta mu musarani

Kuri uyu wa Gatandatu, Tariki ya 12 Gashyantare 2021,  nibwo umukobwa witwa Nyirahabimana Claudette w’imyaka 25, utuye mu murenge wa Nyagihanga, akagari ka Kibare, umudugudu wa Gashure, mu karere ka Gatsibo, yakuyemo inda y’imvutsi umwana agahita amushyira mu musarani.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagihanga, Mutabazi Geoffrey, yabwiye Igicumbi News ko yakuyemo inda nyuma yuko yari babanje guhisha ko atwite. Ati: “Ababyeyi be bamusize mu rugo bajya guhinga, batashye basanga mu nzu harimo amaraso, bayoberwa icyabaye, niko kumwegera bamubaza neza icyazanye ayo maraso banareba inda ye babona itameze nkuko yabaga imeze, bamubaza neza ababwira ko yabyaye, bamubaza aho yashyize uwo mwana ajya kubereka umusarani yamushyizemo bahita batabaza inzego z’umutekano”.

Mutabazi Kandi yakomeje avuga ko icyatumye amuta mu musarani cyitaramenyekana ndetse n’uwamuteye inda atazwi.

Umwana yashyinguwe kuri iki cyumweru naho umukobwa we yatawe muri yombi kugirango akurikiranyweho icyaha cyo gukuramo inda.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News