Gatsibo: Umukobwa yishe nyina amutaba mu nzu amuzingazingiye mu nzitiramibu
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Tariki ya 27 Nzeri 2024, mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Kigasha, Umurenge wa Ngarama, Akarere Gatsibo, nibwo hamenyekanye amakuru y’umukobwa witwa Scovia wishe Umubyeyi we umubyara witwa Nyirabagande Xaveline uri mu kigero cy’imyaka 65. Birakekwa ko yamwishe kugira ngo atware imitungo uyu mubyeyi yari asanzwe atuyemo.
Amakuru umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw yahawe na bamwe mu baturage baturanye na nyakwigendera avuga ko uyu mukobwa mu ntangiriro z’uyu mwaka yaje iwabo ashaka kugurisha imitungo y’umuryango ariko nyina aramwangira asubira iyo yabaga ahigira kuzica umubyeyi we.
Mu kwezi kwa Kane muri uyu mwaka yaragarutse bikekwa ko aribwo yaje akica nyina yarangiza akamutaba mu nzu. Icyo gihe yahise aba muri urwo rugo urabanamo n’umugabo arangije abeshya abantu ko umubyeyi we yagiye gusura abantu muri Uganda.
Nyuma yaje kuva muri urwo rugo ajya kuba murenge wa Rwimbogo, mu karere ka Gatsibo, iyo nzu ayisigamo abapangayi. Ariko aza kongera kugaruka mu rugo abwira abantu ko nyina yapfiriye muri Uganda arangije ashaka kugurisha imitungo abavandimwe be baramwangira.
Umwe mu bakodeshaga inzu y’iwabo yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa yine yinjiye mu kimwe mu cyumba cy’iyo nzu yakandagira agahita atebera, ngo yahise ahuruza Abaturanyi bahacukuye basanga hatabyemo Nyirabagande Xaveline azingazingiye mu nzitiramibu.
Umwe mu baturage bari baraho bamaze gutaburura umurambo yabwiye igicumbinews.co.rw ko bakibona ibyabaye bose bahise bagwa mu kantu. Ati: “Gusa birababaje Cyane ntibyari bikwiye ko umwana yakwica umubyeyi we”.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Richard Gasana yemereye igicumbinews.co.rw ko muri ruriya rugo bahataburuyemo umurambo. Avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamemyekane abihishe inyuma y’uru rupfu. Ati: “Yego byabaye ariko ndatekereza ko andi makuru yisumbuye yatangwa n’inzego zirimo kubikurikirana”.
Umuyobozi wa karere ka Gatsibo yakomeje. Agira ati: “Nta muntu n’umwe ukwiye kwihanira. Iyo abantu bafitanye ibibazo hari uburyo bwashyizweho bwemewe bwabafasha kuko nta muntu n’umwe uri hejuru y’itegeko kugeza aho avutsa ubuzima mugenzi we”.
Amakuru igicumbinews.co.rw yamenye avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanwe gutunganwa kugira ngo ushyingurwe mu cyubahiro kuri uyu wa Gatandatu Tariki 28 Nzeri 2024.
Ni mu gihe uyu mukobwa ushinjwa gukora Aya mahano, RIB yahise imuta muri yombi, iperereza rikaba ryatangiye. Nyakwigendera yari afite abana bane bose batabanaga mu rugo.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire iyi nkuru ku Igicumbi News Online TV: