Gatsibo: Umuntu bamusanze mu ishyamba yapfuye

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Tariki 09 Nyakanga 2021, nibwo mu kagari ka Nyagahanga, umurenge wa Gatsibo, mu karere ka Gatsibo, hagaragaye umurambo w’umugabo witwa Murejuru Jean Marie Vianney, amakuru avuga ko uyu mugabo wasaga nkaho akuze yaba yari amaze iminsi yarapfuye ariko ntibimenyekane, bitewe nuko aho yasanzwe yari mu ishyamba bigaragara ko bamutemye mu ijosi.



Umwe mu bagize Umuryango w’uyu mugabo mu magambo ye byagaragaraga ko arimo n’akababaro ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Igicumbi News. Yagize ati: ” Nabimenye ni mugoroba nza mpuruye nka bandi ariko ndeba ahantu umuntu yaguye nahageze njyewe ndikuva iwanjye kuko ntuye i Gicumbi mu murenge wa Ruvune, noneho mpageze mbona ni ahantu hameze nk’umuntu uhamaze icyumweru, noneho ubwe ari umuntu wariye n’utunyamaswa umutwe wuzuyeho ibyo bita intozi, ubwo ndibaza nti uyumuntu wamaze icyumweru hano akaribwa n’intozi, umutwe ugashiraho nakwemeza nte ko uwo muntu wari muri akogasozi n’imyamaswa zibaho harimo nk’imbwa ni mbwebwe zitamuriye!, Ni ikibazo nahise ngira ndetse n’impungenge mfite ubungubu ndumva ari ikibazo mfite gikomeye cyane ntashobora kumva uburyo nabisobanuramo”.

Uyu muturage yakomeje avuga ko uyu mugabo ashobora kuba yishwe ndetse kandi afite impungenge ko yaba yarishwe n’abagizi ba nabi bakamunaga aho mu ishyamba bitewe nuko bamusanze yarumye kuko bari bamuyobewe bitewe nuko isura yari yahindutse.




Umunyamabanga Nshingwabikora w’akagari ka Nyagahanga, yemereye Igicumbi News, ko basanze umuntu yapfiriye mu ishyamba, avuga ko bakihagera basanze igice cyo hejuru gisa nkaho cyashizeho kuburyo no kumenya isura bitaboroheye. Ati: “uyu mugoroba nka saa kumi n’ebyiri nibwo batubwiye ko hari umurambo babonye mu ishyamba mu Mudugudu wa Gitema, mu kagali ka Nyagahanga, ni abana bajyaga gusenya babona umuntu wapfiriye mu ishyamba bahise bajya kureba, nuko bahita bampamagara, ni ahantu hari urugendo rw’isaha na maguru, twahise twiyambaza inzego z’umutekano, Polisi,  gitifu w’umurenge ndetse n’izindi nzego dukorana, twaravuganye kumpande zombi tuhageze dufata umwanzuro wo kumujyana kuri Centre de Sante ya Nyagahanga, mu gitondo turongera dukorana n’inzego bene wabo bavuga ko nta bushobozi babona bwo kujya gupimisha umurambo nuko bemera kujya ku mushyingura”.

Gitifu yakomeje avuga ko uyu muturage yari amaze iminsi apfuye bitewe nuko bamusanze ameze ati : “Kumenya isura ntibyatworoheye kubera ko igice cyo hejuru ku mutwe intozi zari zahariye kuburyo isura yari yahindutse, ariko ikigaragara cyo tukimara kuvugana n’abagize umuryango batubwiye ko umuntu yaturutse mu kagali ka Marimba, ahitwa Rutenderi muri Kabarore, yerekezaga muri Ruvune ku itariki 03 Nyakanga, ajya Ruvune gusura abagize Umuryango we, urumva ko hashize icyumweru atari yakabonetse ariko urebye uko yarameze byagaragaraga ko ari umuntu wishwe kera nubundi icyumweru cyaba gishshize”.

Murejuru Jean Marie Vianney, yari yaravutse 1962, akaba asize umugore n’abana 6, amakuru agera ku Igicumbi News, atangwa n’abagize umuryango we avuga ko, arashyingurwa kuri iki cyumweru.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: