Gatsibo: Umusore w’imyaka 20 yapfuye arimo gusambana

Kabarore Map(Photo: Map Data)

Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore akagari ka Nyarubuye haravugwa inkuru y’umusore wo mu Mudugudu wa Karenge wapfuye ubwo yakoraga imibonano mpuzabitsina n’umukobwa bakundanaga.



Uru rupfu rwabaye kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, uyu mukobwa wateraga akabariro na nyakwigendera akaba acumbikiwe na RIB aho ari kubazwa uko uru rupfu rwagenze.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yabwiye Kigali Today ko uwo musore yakiriye umukunzi we aho akodesha barishimisha nyuma arapfa.

Mayor Gasana Richard yagize ati “Simbizi neza ariko numvise ko umuhungu yapfuye. RIB iracyakurikirana umukobwa kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uwo musore w’imyaka 20.”

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard akomeza avuga ko umukobwa bari kumwe mu buriri nyuma umusore agapfa.



Avuga ko hataramenyena ikishe uwo musore ari na yo mpamvu RIB ifite ukekwaho urupfu rwe.

Ati  “Ibindi bizaboneka mu iperereza ryatangiye”

Umwe mu baturage bo muri uriya Mudugudu yabwiye UMUSEKE ko aba bari bamaze iminsi bari mu rukundo, umukobwa yajyaga aza kumusura bakamara umwanya bari mu nzu baganira amabanga y’urukundo rwabo.

Uyu muturage akomeza avuga ko ku cyumweru uyu musore yazindutse yiteguye umukunzi we bikarangira bumvise ko yitabye Imana ubwo bishimishaga.

Iperereza riracyakomeje ku cyateye urupfu rw’uyu musore wari ukiri muto.

@igicumbinews.co.rw