Gatsibo: Umuturage yatwaye ibendera ry’igihugu kubera ko Ubuyobozi bwamwambuye
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru Tariki 18 Kanama 2024, nibwo abaturage ndetse n’inzego z’ubuyobozi babyutse bakabura ibindera ry’igihugu ry’ibiro by’akagari ka Nyagisozi, mu murenge wa Kageyo, mu karere ka Gatsibo.
Amakuru igicumbinews.co.rw yahawe n’umwe mu baturage b’aho byabereye yavuze ko umuturage witwa Bagosora ariwe watwaye iryo bendera ry’igihugu kubera ko bari banze kumwishyura amafaranga yakoreye yubaka Akagari ka Nyagisozi.
Uwaduhaye amakuru yagize ati: “Uyu muturage ni umwe mu bubatse akagari ari umuyede(Ufasha abafundi), ubu karanuzuye kuko bagatashye ku munsi wo kwibohora ariko hari abambuwe. Ubwo mu gitondo habuze idarapo, inzego z’ubuyobozi zikoresha inama, abaturage bakeka Bagosora, bahita bajya kumushaka bamubonye abemerera ko ariwe waritwaye kubera ko yubatse akagari bakamwambura. Yahise ajya kuryekana aho yari yarihishe hafi y’urugo rwe munsi y’ikiraro”.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard we yabwiye igicumbinews.co.rw ko ibendera rihari kandi ritabuze. Ku murongo wa telefone avugana n’umunyamakuru wacu, mu magambo macye. Yamusubije Ati: “Ibendera ntabwo ryari ryibwe hari habayemo kwibeshya”.
N’ubwo umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, yahakanye ko bitabayeho ariko amakuru igicumbinews.co.rw ifite n’uko uyu Bagosora wari watwaye ibendera ry’igihugu ry’ibiro by’Akagari ka Nyagisozi yamaze kutabwa muri yombi.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire iyi nkuru ku igicumbi News Online TV: