Gatsibo: Umwalimu arashinjwa kwiba igitoki n’ibitonore

Kuri uyu wa Kane Tariki ya 10 Ukuboza 2020, ahagana mu rucyerera, umwalimu witwa Niyongira Jean Paul, wigisha mu mashuri abanza, ku kigo cya GS. Kageyo, cyo mu murenge wa Kageyo, Mu karere ka Gatsibo, yashinjijwe kujya mu murima w’abandi akwiba ibitoki n’ibishyimbo.

Niyoyita Jean Pierre, ni umunyamabanganshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Kageyo, mu makuru yahaye Igicumbi News yavuze ko uwo mwarimu bamubeshyera. Abitubwira muri aya magambo. Ati: “Nibyo ayo makuru twayamenye, ariko twamubajije tunabaza ubuyobozi bw’ikigo batubwira ko ari ukubeshya ahubwo yanyuzeho yigendera bahita bamufata bamushinja ko yibye nyamara ataribyo”.

Gusa nubwo uyu munyamabanganshingwabikorwa yatubwiye gutya, amwe mu mafoto yafashwe n’imboni za Igicumbi News, agaragaza uyu mwalimu afatirwa mu cyuho amaze kwiba igitoki n’igitonore byari bikiri mu murima.

Ibi kandi bishimangirwa na bamwe mu abaturanyi b’uyu mwalimu babwiye Igicumbi News ko koko bamufatanye igitoki yari yatemye ndetse n’ibishyimbo yari yamaze kurandura, bakomeza  bavuga ko ngo kugirango bamurekure bamujyanye ku ibiro by’umurenge wa Kageyo bakamuca amande y’ibihumbi 50, nyuma bakamugurira agafuka ka kawunga nyuma yo gusanga ko kuba yibye yabitewe n’inzara, ibyatumye bamureka arataha.

Andi makuru agera ku Igicumbi News avuga ko abaraho batandukanye bemeranyijwe ko bitagomba kujya mu itangazamakuru,  nyuma yuko amafoto y’uyu mwarimu afatwa, yari yatangiye gukiwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Niyoyita Jean Pierre, yakomeje avuga ko bibaye aribyo, akaba yibye, abarezi baba bagomba gusigasira indangagaciro zabo bihesha agaciro.

Mwalimu Niyongira Jean Paul, ubusanzwe atuye mu murenge wa Kageyo, akagari ka Nyagisozi, Umudugudu wa Kinyana, mu karere ka Gatsibo, afite umugore n’abana babiri.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News