Gatsibo: Umwana yashwanye na se ahita ajya kwerekana aho yiciye umuntu akamutaba mu rugo

Umugabo wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kageyo yatawe muri yombi nyuma yo kwica umuntu akamushyingura mu mbuga y’inzu ye mu myaka ine ishize, akaba yatanzwe n’umuhungu we w’imyaka 17 bari bamaze kugirana amakimbirane.

Yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane n’abayobozi b’inzego z’ibanze bafatanyije n’ab’umutekano nyuma yaho bakoreye ubugenzuzi ku makuru yari yatanzwe n’uwo mwana bagasanga koko mu mbuga y’uwo mugabo hashyinguye umurambo w’umugabo wacuruzaga inka muri aka gasantere waburiwe irengero mu myaka ine ishize.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Kageyo, Niyoyita Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko kugira ngo bimenyekane uwo mwana w’umusore yashwanye na se bigatuma ahita ajya kubibwira RIB ko se yishe umuntu akamushyingura mu rugo.

Ati “Ni ubwicanyi bwabaye kera ni uko amakuru yamenyekanye uyu munsi , ni umuntu wacuruzaga inka aza kubura muri Kamena 2016 yahamagawe n’abantu batamenyekanye bamubwira gusohokana amafaranga yose afite bakajya kumurangira imari kuva ubwo ntiyongera kugaragara.”

“Muri iyi minsi rero nibwo hamenyekanye amakuru y’umuntu wabigizemo uruhare arakurikiranwa aranabyemera anatugaragariza aho yamushyinguye.”

Yakomeje avuga ko bahageze bagashakisha uwo mubiri bakaza kuwubona mu mbuga aho yari yarawushyinguye.

Niyoyita yavuze ko uwo mwana w’umusore watanze amakuru yabitewe n’amakimbirane yari yagiranye na se agahitamo kumuvamo akavuga ubwicanyi yakoze mu myaka ine ishize.

Mu butumwa yahaye abaturage yabasabye kudahishira uwakoze icyaha ahubwo ko abashishikariza kubivuga uwagikoze akabiryozwa.

Abaturage bakanguriwe kujya batangira amakuru ku gihe kuko inzego z’umutekano ziteguye kubafasha.

Kuri ubu umugabo washinjwe kwica umuntu yashyikirijwe Sitasiyo ya RIB ya Gatsibo mu gihe umurambo wa nyakwigendera utegerejwe gushyingura mu cyubahiro mu Kagari ka Nyagisozi mu Mudugudu wa Rukira ari naho umuryango we utuye.

@igicumbinews.co.rw