Gatsibo:Umugabo arakekwaho kwica umugore we amutemesheje isuka

Mu karere ka Gatsibo ,Murenge wa Remera haravugwa inkuru y’umugabo ukekwaho kwica umugore we amutemesheje isuka.

Aya mahano yabaye mu ijoro ryo ku wa gatandatu mu ma saa sita z’ijoro bigana ku cyumweru dusoje.

Byabereye mu Mudugudu wa Rubare mu Kagari ka Rurenge aho Nihaba Emmanuel ufite imyaka 37 akekwaho kwica umugore witwa Bagirinka Maritha w’imyaka 32.

Niyonziza Felecien Umunyamabanga nshwingwabikorwa w’umurenge wa Remera mu karere ka Gatsibo  yatubwiye  ko intandaro y’uru rupfu ari ubwumbikane buke bwari bwatewe nuko umugore yari yangiye umugabo we gukurisha inka bari bahawe m’ubudehe nubwo bari basanzwe bafite amakimbirane ashingiye k’ugufuhirana.

Ati:”Ubusanzwe n’umuryango wari usanzwe ufite amakimbirane akomoka ku gufuha no gufuhirana,umugabo avuga ko umugore amuca inyuma ariko haje no kugira akandi kiyongeraho ko kuba umugabo yarasabye umugore we ko bagurisha inka bahawe akabyanga ubundi bihera aho aramwica”.

Niyonziza akomeza agira ati:”Ubwo yahengereye aryamye amutemesha isuka anayimukubita mu mutwe ahita apfa”.

Nyuma yuko ibyo bibaye umugabo yahise yijyana k’umurenge abahacunga bamushyikiriza Polisi ya Rugarama kugeza ubu urwego rw’ubugenzacyaha rurimo kumukoraho iperereza.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Remera yasabye abaturage kwirinda kwicana mu gihe bagiranye amakimbirane.Ati:”Icyo dusaba abaturage nuko mu gihe bafitanye amakimbirane bajya bagera ubuyobozi bw’isibo,ubw’umudugudu abunzi,Ubw’umurenge bakabikemura aho kugirango bigere aho bicana”.

Nyakwigendera yashyinguwe ku cyumweru tariki 15 Werurwe 2020.

BIZIMANA Desire/Igicumbi News

About The Author