Gen Afurika wayoboraga RUD Urunana yishwe

Gen Musabyimana Juvenal wari uzwi nka Jean Michel Africa, yishwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gitero gikomeye zagabye mu gace ka Binza hafi y’umupaka w’iki gihugu na Uganda.

Kuri uyu Gatandatu nibwo Gen Africa yishwe. Uyu mugabo wabaye mu ngabo za ex-FAR, yari umwe mu barwanyi b’umutwe wa FDLR/FOCA mbere y’uko ucikamo ibice akajya muri RUD-Urunana, umutwe wa gisirikare uyoborwa na General Ndibabaje alias Musare.

Umuvugizi w’ibikorwa byiswe Sokola 2 by’ingabo za Congo, FARDC, bigamije guhiga inyeshyamba zayogoje umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, Major Ndjike-Kaiko Guillaume, yatangarije IGIHE ko Musabyimana yishwe mu bitero bagabye ku nyeshyamba za RUD Urunana mu gace ka Binza, muri Teritwari ya Rutshuru hafi y’umupaka wa Congo na Uganda.

Ndjike yavuze ko ibitero byabaye hagati ya saa saba na saa kumi z’amanywa, ingabo za Musabyimana zikaneshwa bamwe bakicwa abandi bagafatwa mpiri.

Gen. Musabyimana yari amaze iminsi ari umuyoboke wa FDU-Inkingi aho yari ashinzwe ibikorwa bijyanye na gisirikare ndetse RUD Urunana mu kwezi gushize yari yitandukanyije na we ivuga ko atakibarizwamo muri uwo mutwe ahubwo yagiye muri FDU Inkingi ya Victoire Ingabire.

Amakuru avuga ko ingabo za FARDC zagabye iki gitero zabonye amakuru y’ibanga y’imikoranire ye n’inzego zo hejuru zishinzwe umutekano muri Uganda. Aya makuru yerekana ko Gen. Musabyimana yari akunze kujya muri Uganda ndetse ko yavuganaga n’abayobozi bo muri iki gihugu.

Bivugwa ko RUD-Urunana yashinzwe n’Inzego z’iperereza za Uganda zifite intego yo gushaka guhungabanya u Rwanda aho ibikorwa byayo byagenzurwaga na Philemon Mateke.

Mateke amaze igihe kinini ari umuhuza w’ibikorwa bya FDLR n’ubutegetsi bwa Uganda. Bivugwa ko yahawe inshingano na Museveni zo kugenzura ko “imikoranire igera ku ntego”.

Amakuru y’ibanga y’ubutasi yasanganywe Musabyimana yagaragaje kandi ko yakundaga kuvugana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe akarere, Philemon Mateke, wari umaze igihe kinini arajwe ishinga no kunga imitwe igamije guhungabanya u Rwanda ndetse ko abayobozi ba P5 barimo Maj Frank Ntilikina (wungirije Kayumba Nyamwasa ku buyobozi bw’uyu mutwe) bakunze kugirana ibiganiro.

Musabyimana yavuzwe mu nkuru y’ishimutwa rya Ben Rutabana, umuyoboke w’umutwe w’iterabwoba wa RNC, umwe mu igize ihuriro P5.

Mu ibarurwa umuryango wa Ben Rutabana wandikiye ubuyobozi bwa RNC mu ntangiriro z’Ukwakira uyu mwaka, ubwo Rutabana yari amaze ukwezi abuze bagize bati “Ku wa 19 Nzeri, umunsi Rutabana yari ategerejwe mu Bubiligi, umugore we yakiriye amakuru ko umugabo we afunzwe mu buryo butemewe n’abarwanyi ba RUD Urunana bifitanye isano na Major Faustin Ntilikina; General Jean Michel Afurika; Rachidi na Frank Ntwali. Iri fungwa ryahuriranye n’uko uwo wa nyuma yari mu karere.”

Nubwo Musabyimana yamaze igihe muri RUD Urunana na FDLR, mu kwezi gushize ubwo bashinjwaga gushimuta Rutabana, Umuyobozi Mukuru wa RUD-Urunana, Dr Jean Marie Vianney Higiro, yihakanye Major Ntilikina na Gen Afurika bakekwaho kumushimuta, avuga ko batakibarizwa muri uwo mutwe ahubwo bayobotse FDU Inkingi ya Victoire Ingabire.

Higiro yavuze ko abo bagabo batakibarizwa mu mutwe ayoboye bityo ko ibyo bakoze umutwe ayoboye utabibazwa.

Yagize ati “Major Ntilikina Faustin na Gen Jean Michel Afurika bahisemo kuva muli RUD-Urunana binjira muri FDU Inkingi. Bityo rero ibikorwa byabo byose nibo bireba hamwe n’ ishyaka bakorera.”

Maj Ntilikina aba mu Bufaransa ariko yakunze kujya muri Uganda mu minsi ishize ndetse ari nako avugana n’abayobozi baho bo mu nzego zo hejuru ku bw’iyi mikoranire.

Source:Igihe

@igicumbinews.co.rw

About The Author