Gen idi Amin yijyeze gutegeka abazungu gupfukama bagasaba Uganda imbabazi

Idi Amin Dada wayoboye Uganda kuva mu 1971 kugeza 1979 aza gupfa muri 2003,Idi Amin umaze imyaka 49 ahiritswe k’ubutegetsi hari byinshi azwiho bitangaje.

Gen Idi Amin Dada uzwiho kuyoboresha igitugu yifashishije igisirikare , yijyeze gutumiza abazungu bahagaraririye ibihugu byabo muri Uganda na abahakorera abategeka gusaba imbabazi Africa na Uganda  kukuba abazungu barabakoronije,bakabakoresha ubucakara ndetse bakanabasahurira umutungo .

IBINDI BITANGAJE BYARANZE IDI AMIN

●Yarongoye abagore batanu ari ku butegetsi, barimo babiri bakoze ubukwe mu mwaka umwe,yakoreye ubukwe mu nama y’abaperezida ba OUA ndetse yasendeye abagore batatu kuri Radiyo y’Igihugu.

Mu myaka umunani Amin yamaze ku butegetsi, bivugwa ko yabyaye abana 43, harimo ababa muri Uganda n’ahandi ku Isi.

●Yari afite ahantu nyaburanga mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Uganda yakundaga gukorera imyitozo yo guhiga inyamaswa z’ inkazi. Hitwa ‘Pakuba Safari Lodge’
Aho hantu hari baharizwa amoko atandukanye y’ inyamaswa zirimo inzovu, imbogo, intare, ingwe, imvubu, twiga n’ ingona. Ni hafi y’ ikiyaga cya Albert. Aho hantu hahoze icumbi Idi Amin yakiriragamo abashyitsi bakomeye by’ umwihariko abashyitsi mpuzamahanga.
Pakuba Safari Lodge habonekaga amoko atandukanye y’ inyoni agera ku 170.
Inyamaswa z’ inkazi zirimo ingona, intare n’ izindi nyamaswa nini nizo Idi Amin yakundaga guhiga iyo yabaga ari mu myitozo ngororamubiri.
Mu butegetsi bwa Idi Amin inzovu nyinshi zarishwe ku buryo umubare wazo wavuye ku bihumbi 9 hagasigara ishyo rimwe rigizwe n’ inzovu 160. Magingo aya Uganda yashyizeho ikigo gishyinzwe kwita ku nyamaswa z’ agasozi ku buryo inzovu zongeye kwiyongera ubu zikaba zigera ku bihumbi 10.

●Amin azwiho kuba yarijyeze ku irukana abahinde mu gihugu abashinja kumunga ubukungu bwa Uganda.

● Idi Amin azwiho kuba yaravugaga icyongereza nabi, umunsi umwe yajyiye muri Makerere University gutanga ikiganiro ajyezeyo avuga icyongereza nabi abanyeshuri baramuseka ategeka ko bahita bafungwa bose bamwe baje no gutwikwa.

Mu mwaka wa 2017,Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubukerarugendo muri Uganda, Stephen Asiimwe, yatangaje ko barimo kureba ibigo by’amashuri Idi Amin Dada yizeho, aho yatuye ndetse n’ahandi yakoreye ibikorwa bidasanzwe nk’ahabereye igitero cyitiriwe Entebbe Raid, kimaze imyaka 40, bituma ako gace kanaguyemo Yonatan Netanyahu, umuvandimwe mukuru wa Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Intebe wa Israel kuri ubu, gasurwa cyane na ba mukerarugendo.
Yagize ati “Twafashe umwanzuro wo kugaragaza ibikorwa bimwe na bimwe bishobora kutwinjiriza amafaranga no gutangira gutunganya ibyitirirwa Idi Amin Dada ariko turacyari mu ntangiriro.”

Gen Idi Amin yayoboreshaga igitugu yifashishije igisirikare.

@igicumbinews.co.rw